Amakipe 11 amaze gusurwa na Ferwafa, Etincelles na Gorilla zimenyeshwa ko hari ibyo zitujuje

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa” rikomeje ibikorwa byo gusura amakipe ngo harebwe uburyo shampiyona y’icyiciro cya mbere yasubukurwa.

Nyuma y’aho Minisiteri ya Siporo itangiye uburenganzira bwo gusubukura imyitozo ndetse na shampiyona y’icyiciro cya mbere, Ferwafa yashyizeho akanama "FERWAFA Covid-19 taskforce" gahagarariwe na Dr. Moussa Hakizimana, gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Aka kanama guhera ku wa gatatu tariki 31 Werurwe 2021, katangiye gusura amakipe yo mu cyiciro cya mbere hagakwijwe kureba uko yiteguye gusubukura shampiyona ndetse hanubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID zashyizweho.

Aya makipe yasuwe mu buryo bukurikira:

Ku wa Gatatu, 31 Werurwe 2021: GORILLA FC, POLICE FC & AS KIGALI

Ku wa gatanu, 2 Mata 2021: KIYOVU SPORTS

Ku wa gatandatu, 3 Mata 2021: MUSANZE FC, ETINCELLES FC & MARINE FC

Ku cyumweru, 4 Mata: RUTSIRO FC & MUKURA VS.

Ferwafa yatangaje ko mu makipe yose yasuwe uko ari icyenda, Gorilla FC na Etincelles FC niyo atari yujuje ibisabwa. Aya makipe yabwiwe ibyo gukosora kandi mu gihe yabitunganya aka kanama kazongera kayasure nigasanga yujuje ibisabwa ahite ahabwa uburenganzira.

Kuri uyu wa mbere, 5 Mata 2021 hasuwe amakipe ya Gasogi United na Bugesera FC. Zose zikorera umwiherero mu karere ka Bugesera, igikorwa cyo gusura amakipe asigaye kikazakomeza ku munsi w’ejo ku wa 6/4/2021.

Kugeza mu makipe akina mu cyiciro cya mbere amakipe akomeye arimo APR FC ifite igikombe cya shampiyona iheruka, na Rayon Sports yaje ku mwanya wa kabiri ntizirasurwa ngo zemererwe gutangira imyitozo.

AS Kigali mbere yo gutangira imyitozo babanje gupimwa uko ubuzima bwabo buhagaze

Police Fc nayo abakinnyi bayo bapimwe COVID-19 ubundi batangira imyitozo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubatubaku riki ye hano inyanza

Nsengi yaeemye john yanditse ku itariki ya: 5-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka