Amakipe 12 gusa mu cyiciro cya mbere ni yo yiyandikishije mu gikombe cy’Amahoro

Mu gihe bimenyerewe ko amakipe yose mu cyiciro cya mbere asanzwe yiyandikisha mu gikombe cy’Amahoro, uyu mwaka hiyandikishije amakipe cumi n’abiri gusa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza ko amakipe 19 yonyiye ari yo yiyandikishije mu gikombe cy’Amahoro cya 2019, hakaba harimo amakipe 12 gusa yo mu cyiciro cya mbere.

Mukura yegukanye igikombe cy'Amahoro umwaka ushize, izaba ihatanira kucyisubiza uyu mwaka
Mukura yegukanye igikombe cy’Amahoro umwaka ushize, izaba ihatanira kucyisubiza uyu mwaka

Amakipe yemeye kwitabira igikombe yo mu cyiciro cya mbere kugeza ubu ni SC Kiyovu, AS Kigali, Rayon Sports FC, Sunrise FC, Police FC, APR FC, Mukura VS, Bugesera FC, Marines Fc, Etincelles FC, ESPOIR FC na Gicumbi FC

Naho mu cyiciro cya kabiri hiyandikishije Hope FC, Etoile de l’est FC, Interforce FC, Gasogi Utd, Unity Sports Club, Vision FC, Intare FC, Isonga Football Academy na Rwamagana City FC.

Muri uyu mwaka kandi iki gikombe gishobora no kuzakinwa mu bagore, aho kugeza ubu amakipe yiyandikishije ari ES Mutunda WFC, Inyemera WFC, Rugende WFC, Bugesera WFC, Kamonyi WFC, AS Kabuye, AS Kigali, Gakenke WFC na Scandinavia WFC.

Kugeza ubu amwe mu makipe afashwa n’uturere yagiye agaragaza ibibazo by’amikoro, ntiyigeze yiyandikisha uyu mwaka, aho mawe yatangaje ko nta bushobozi afite bwo kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka, mu gihe no kurangiza Shampiyona bigoranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ko mbona amakipe 21 njyewe?

Sebageni Faustin yanditse ku itariki ya: 1-05-2019  →  Musubize

MN NN C URABONA AMAKIPE YO MU CYICIRO CYA MBERE ATARI 12 .NICYENDA yo mucyakabiri

JORAM yanditse ku itariki ya: 12-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka