Amakipe 10 arimo APR FC yemeje ko azitabira CECAFA Kagame Cup

Impuzamashyirahamwe y’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba no hagati (CECAFA) mu mupira w’amaguru, yamaze gutangaza amakipe yemeye kwitabira CECAFA izabera i Dar es Salaam muri Tanzania.

Guhera tariki 01 kugera 15/08/2021 mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania hateganyijwe irushanwa rya CECAFA rihuza amakipe rizwi nka CECAFA Kagame Cup, aho kugeza ubu amakipe 10 ari yo amaze kwemerakuryitabira.

Auka Gecheo, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CECAFA yavuze ko tombola y’uko amakipe azahura izakorwa tariki 27, ndetse iyi CECAFA ikazaba ari n’umwanya wo gufasha amakipe kwitegura amarushanwa ya CAF arimo CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

KCCA FC yegukanye CECAFA Kagame Cup iheruka kubera mu Rwanda
KCCA FC yegukanye CECAFA Kagame Cup iheruka kubera mu Rwanda

Amwe mu makipe azitabira iyi CECAFA Kagame Cup harimo KCCA yegukanye irushanwa riheruka, hakazazamo ikipe ya Big Bullets yo muri Malawei izaza nk’umutumirwa, u Rwanda rukazahagararirwa na APR FC yegukanye shampiyona iheruka.

APR FC muri CECAFA iheruka yari yasezerewe na AS Maniema kuri Penaliti
APR FC muri CECAFA iheruka yari yasezerewe na AS Maniema kuri Penaliti

Amakipe amaze kwemera kwitabira CECAFA Kagame Cup 2021: Young Africans SC, Azam FC (Tanzania), Altabara FC (South Sudan), Le Messager Ngozi FC (Burundi), APR (Rwanda), Express FC, KCCA FC (Uganda), Tusker FC (Kenya), KMKM SC (Zanzibar), Big Bullets FC (Malawi).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byaba ari agahomamunwa equippe National itaritabiriye club ikitabira! Impamvu yatumye national ititabira yavuyeho se?

Alias yanditse ku itariki ya: 23-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka