Amajyepfo: Amakipe y’i Muhanga yihariye ibikombe mu irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’

Amakipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Shyogwe mu bagore n’Umurenge wa Nyamabuye mu bagabo, yatwaye ibikombe byose by’amarushanwa Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo mu mupira w’amaguru, akaba azanahagararira iyo Ntara mu marushanwa ku rwego rw’Igihugu azabera i Kigali.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko kuva amarushanwa yatangira byabaye igihe cyiza cyo gukora ubukangurambaga ku ngingo zitandukanye, zirimo kwirinda amakimbirane mu miryango, kurwanya imiririe mibi mu bana no gushimangira ihame ry’imiyoborere myiza, abaturage bashishikarizwa kugira uruhare muri gahunda za Leta.

Mu marushanwa yari ageze ku mukino wa nyuma mu mupira w’amaguru ku rwego rw’Intara, amakipe y’Akarere ka Huye mu bagore n’abagabo yahuye n’amakipe y’Akarere ka Muhanga na yo yari yasohokeye Akarere.

Mu bagore, ikipe y’Umurenge wa Shyogwe yatsinze iya Rusatira mu Karere ka Huye, kuri penaliti 5-3, naho mu bagabo ikipe ya Nyamabuye itsinda iya Mbazi igitego 1-0, maze amakipe yombi ya Muhanga atwara ibikombe.

Ikipe y'abagabo ya Nyamabuye yishimira igikombe
Ikipe y’abagabo ya Nyamabuye yishimira igikombe

Mu mukino wo gusiganwa ku magare kandi Abakinnyi batatu muri batanu ba mbere ni abo mu Karere ka Muhanga, harimo n’uwabaye uwa mbere, ubuyobozi bukaba buvuga ko byabaye umwanya wo kugaragaza ko izo mpano zishobora no kubyara akazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, wari waherekeje amakipe y’Akarere, avuga ko intego nyamakuru y’amarushanwa yagezweho, by’umwihariko ku gutanga ubutumwa bugamije imiyoborere myiza y’Igihugu n’uruhare urubyiruko rukwiriye kuyigiramo.

Agira ati, “Ni urubuga rwiza rwo kuganiriramo n’abato n’umwanya wo gusaba abakuru mu gukomeza kwita ku babyiruka, kuko bigaragaza ko tuzagera ku ntego haba ku gushaka impano mu bakiri bato no kwimakaza ihame ry’imiyoborere myiza”.

Ikipe y'abagore y'Umurenge wa Shyogwe ni yo yatwaye igikombe
Ikipe y’abagore y’Umurenge wa Shyogwe ni yo yatwaye igikombe

Avuga ko bagiye kurushaho kwitegura bagashyira imbaraga mu makipe, kugira ngo bazabashe gutwara ibikombe ku rwego rw’Igihugu bahagarariye Intara, kugira ngo bakomeze kuyihesha agaciro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Gustave Niyonzima, avuga ko kuba ikipe ye y’abagore yatsinze, bikwiye kubera isomo abandi bagore bagatinyuka kuko ibyo abagabo bakora n’abagore babishoboye.

Agira ati “Ni umwanya wo gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, abagore na bo barashoboye kandi ibihembo by’umupira abagabo babonye n’abagore babibonye. Usibye inyungu z’imiyoborere, amakipe yacu yaboneyeho umwanya wo kwigaragaza, ku bashaka kuyasinyisha amasezerano muri Shampiyona y’Igihugu, kandi bazunguka”.

Bamwe mu bayobozi b'Uturere tw'Intara y'Amajyepfo bari baherekeje amakipe yabo
Bamwe mu bayobozi b’Uturere tw’Intara y’Amajyepfo bari baherekeje amakipe yabo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko amarusanwa Umurenge Kagame Cup yabafashije gukomeza kugaragaza ko imiyoborere myiza ari ishingiro rya byose mu iterambere ry’Igihugu.

Amakipe yifotoranya n'abayobozi b'Uturere
Amakipe yifotoranya n’abayobozi b’Uturere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka