Amagaju yemerewe amacumbi aranahembwa nyuma yo kwandika ibaruwa itakamba

Ikipe y’Amagaju yamaze guhabwa umushara w’ukwezi kwa gatatu ndetse banemererwa gushakirwa amacumbi y’ubuntu kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu babakinnyi b’Amagaju basuwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Abayobozi b’Akarere barimo Mayor wa Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure, ndetse na Komite y’ikipe y’Amagaju.

Amagaju kugeza ubu ni aya nyuma muri Shampiyona
Amagaju kugeza ubu ni aya nyuma muri Shampiyona

Zimwe mu mpamvu zari zatumye aba bayobozi basura iyi kipe, harimo ibaruwa yanditswe n’abakinnyi b’Amagaju bavuga ko bahagaritse imyitozo, kubera umushahara w’ukwezi kwa gatatu bari batarahabwa ndetse n’ikirarane cy’umwaka ushize.

Abakinnyi b'Amagaju babwiwe ko bagiye kubaba hafi mu mikino isigaye
Abakinnyi b’Amagaju babwiwe ko bagiye kubaba hafi mu mikino isigaye

Mu kiganiro KT Radio yagiranye n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe nyuma yo gusura abakinnyi, yadutangarije ko ubu batangiye gahunda yo gukora ibishoboka byose ngo abakinnyi babone ibyo basaba kandi ku gihe.

Amagaju asigaje imikino ikomeye harimo n'uwo bazakina na Rayon Sports
Amagaju asigaje imikino ikomeye harimo n’uwo bazakina na Rayon Sports

yagize ati "Uyu munsi twasuye abakinnyi turaganira, tubizeza ko tugiye gukomeza kubaba hafi kugira ngo ibyo bemererwa babibonere igihe, turi no muri gahunda yo kubashakira abafatanyabikorwa ku buryo ubu twatangiye ubukangurambaga mu mirenge kugira ngo n’amafaranga abe yazamuka"

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure

Yadutangarije kandi ko ubu bari kuganira n’abafatanyabikorwa ahantu hatandukanye, bakaba bateganya n’imishinga y’igihe kirerekire yatuma iyi kipe ingengo y’imari igenerwa yanikuba kabiri mu myaka izaza.

Harerimana Emmanuel Visi-Perezida w’Amagaju, nawe yadutangarije ko akarere kabemereye kubaba hafi cyane muri iyi mikino isigaye, ndetse kanemera ko bishobotse umwaka utaha ingengo y’imari ya Milioni 25 bagenerwaga yakwikuba kabiri, ndetse n’abakinnyi bakaba bemeye gukomeza imyitozo.

Yagize ati" Abakinnyi baganiriye na Guverineri ndetse na Mayor baibizeza ubufatanye, ikindi cyari cyavuzwe n’imishara ariko abakinnyi bari bayishyiriweho mu cyumweru gishize ariko atinda kuberaho kubera sisiteme ya Banki, bamwe baraye bayabonye, abandi nabo mu gitondo yabagezeho"

Kugeza ubu mu gihe hasigaye iminsi irindwi ngo Shamiyona isozwe, Amagaju ari ku mwanya wa nyuma n’amanota 15, akaba ari kurwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri na Kirehe ifite amanota 17, ndetse na Gicumbi ifite amanota 23.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ni byiza ariko ikibazo kibaho nuko bajya gushyira ibintu ku murongo amazi yarenze inkombe kandi biba byarakozwe kera champions zigitangira!ikindi gihe bizakosorwe hajye hashyirwamo ingufu kare!thanks

Alias yanditse ku itariki ya: 24-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka