- Abakapiteni b’amakipe yombi mbere y’umukino bafata ifoto n’abasifuzi
Mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade Amahoro, Rayon Sports yahatsindiwe ibitego 2-1 n’Amagaju, bituma abafana ba Rayon Sports bavuguriza induru umutoza bamubwira ko batamushaka.
- Umutoza n’agahinda kenshi asohoka mu kibuga
- Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme cyangwa Schamack niwe wari kapiteni w’Amagaju, akaba n’umwe mu bazonze Rayon Sports
Ikipe y’Amagaju niyo yabanje igitego ku munota wa 27 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Yahya Moustapha Baba ku mupira yari ahawe na Ndizeye Innocent n’umutwe mu rubuga rw’amahina.
- Umunyezamu w’Amagaju yitwaye neza imbere ya Rayon Sports
Amagaju kandi yaje guhita atsinda ikindi gitego ku munota wa 38, igitego cyatsinzwe na Munezero Dieudonne ku mupira yahawe na Ndikumana Tresor ku mupira yari azamukanye ku ruhande rw’iburyo.
- Shabban Hussein Tchabalala wahoze akinira Amagaju, yari acungiwe hafi cyane
Rayon Sports yaje gutsinda igitego kimwe rukumbi ku munota wa 45 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Manishimwe Djabel, ku mupira wavuye kuri Crist Mbondi, Tchabalala awukoraho gato maze Djabel awutsinda n’umutwe.
- Djabel ubwo yari amaze gutsindira Rayon Sports igitego kimwe
- Amagaju yishimira intsinzi ikomeye bari bakuye kuri Rayon Sports
Nyuma y’uyu mukino, abafana basigaye muri Stade biyama umutoza, aho benshi baririmbaga bati turakurambwiwe, abandi bakaririmba ngo umuzungu natahe, gusa Police ikaba yari iri gucungira hafi ngo hatagira ikindi kibazo kiba
Abakinnyi babanje mu kibuga
- Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Rwatubyaye Abdul, Ange Mutsinzi, Mugabo Gabriel Gaby, Rutanga Eric, Mugisha Gilbert, Niyonzima Olivier Sefu, Mugisha Francois Master, Crist Mbondi, Manishimwe Djabel na Shaban Hussein Tshabalala.
- Amagaju yabanje mu kibuga
Amagaju FC: Muhawenayo Gad, Yumba Kaite, Rutayisire Egide (Cayi), Celestin (Kibuye), Hakizimana Hussein (Utaka), Ndikumana Tresor, Mustapha Yahaya, Munezero Dieudonne , Dusabe Jean Claude (Nyakagezi), Ndizeye Innocent (Schamack), Ndikumana Bodo.
Andi mafoto



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|