Amagaju yanyagiye Gicumbi, umutoza avuga ko bazize gutekereza umushahara-Amafoto

Ku kibuga cyayo, Gicumbi yanyagiwe n’Amagaju, umutoza wayo avuga ko abakinnyi bakinnye nta bushake kubera gutekereza umushahara.

Mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona, ikipe ya Gicumbi yari ku kibuga cyayo yaje kuhatsindirwa n’Amagaju ibitego 4-1, bituma umutoza wa Gicumbi Okoko Godefroid atekereza ko yahindura abakinnyi yajyaga akinisha.

Ikipe y’Amagaju niyo yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Dusabe Jean Claude uzwi ku izina rya Nyakagezi, nyuma y’iminota mike Amani Mugisho Mukeshe atsinda icya kabiri, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Dusabe Jean Claude uzwi nka Nyakagezi ni we wafunguye amazamu
Dusabe Jean Claude uzwi nka Nyakagezi ni we wafunguye amazamu

Ku munota wa 50 w’umukino, ikipe ya Gicumbi yaje kwishyura igitego kuri Penaliti, gusa nyuma gato iyi kipe iza guhabwa ikarita y’umutuku nyuma y’aho umukinnyi wayo wo hagati yari akiniye nabi Shabban Hussein Tchabalala, isigara ikina ari abakinnyi 10.

Ikipe ya Gicumbi yahawe ikarita itukura basigara ari icumi mu kibuga
Ikipe ya Gicumbi yahawe ikarita itukura basigara ari icumi mu kibuga

Ku munota wa 70 w’umukino, Shabban Hussein Tchabalala yaje kuzamukana umupira acenga ba myugariro ba Gicumbi, ahereza neza umupira Munezero Dieudonne mu rubuga rw’amahina, uyu nawe yaje gucenga rimwe ahita atsinda igitego cya gatatu cy’Amagaju.

Amani Mugisho yatsindiye Amagaju igitego cya kabiri
Amani Mugisho yatsindiye Amagaju igitego cya kabiri

Habura iminota itatu ngo umukino urangire, Shabban Hussein Tchabalala yaje gusiga ab’inyuma ba Gicumbi, atera ishoti rikomeye, rikubita igiti cy’izamu rihita ryinjiramo, umukino uza kurangira Gicumbi inyagiwe ibiteg0 4-1.

Tchabalala yishimira igitego, anatekereza ku mufasha we uri hafi kwibaruka
Tchabalala yishimira igitego, anatekereza ku mufasha we uri hafi kwibaruka

Nyuma y’uyu mukino Okoko utoza Gicumbi Fc we yatangaje ko ikipe ye izize abakinnyi bakinnye bashyize amafaranga mu mutwe kuruta gushaka intsinzi

Yagize ati "Umukino turawutakaje, gusa nashakaga kuvuga ko hageze ngo hakine abana, abakinnyi banjye bakinnye bashyize mu mutwe amafaranga, barashaka umushahara akazi bakakibagirwa kuko batarahembwa, ubuntu ku ruhande, ibintu imbere"

Gicumbi yatsinze igitego kimwe, gusa umutoza avuga ko bakinaga nta bushake kubera kudahembwa
Gicumbi yatsinze igitego kimwe, gusa umutoza avuga ko bakinaga nta bushake kubera kudahembwa

"Harageze ko nanjye nisubiramwo, byibura hagatsindwa abana barimo gukura, aho gutsindwa ufite abantu bakuru bishakira amafaranga, twari twazanye abantu bakuru ngo bafashe abana gukina, ariko ni bo bazanye umwuka utari mwiza, twatsinzwe kubera ubushake bukeya kuko batarahembwa"

Ku ruhande rwa Nduwimana Pablo utoza Amagaju we yavuze ko wari umukino ukomeye ariko watumye asubira mu murongo mwiza

Yagize ati"Ni umukino unshimishije, kuko twari tumaze iminsi dufite ibibazo byo gutsinda, kubona ibitego 4-1 ku mukino nk’uyu wari ukomeye ndumva bimpaye icyizere kandi bimfashije gusubira mu murongo"

"Twakosoye igice cy’ubusatirizi, kubera ko mu mikino iherutse twakinaga tukabona amahirwe yo gutsinda ariko ntituyabyaze umusaruro, mu byumweru bibiri twashyize imbaraga nyinshi imbere y’izamu"

Andi mafoto kuri uyu mukino

Yumba Kaite witwaye neza muri uyu mukino, aho yakinaga nka myugariro
Yumba Kaite witwaye neza muri uyu mukino, aho yakinaga nka myugariro
Impanga ebyiri zifana Gicumbi, ziyita Mbuyu Twite na Kabange Twite
Impanga ebyiri zifana Gicumbi, ziyita Mbuyu Twite na Kabange Twite
Ushinzwe kuvura abakinnyi ba Gicumbi
Ushinzwe kuvura abakinnyi ba Gicumbi
Bamwe mu bafana bahagaze ahirengeye birebera umupira nta nkomyi
Bamwe mu bafana bahagaze ahirengeye birebera umupira nta nkomyi
Tchabalala acungiwe hafi n'umukinnyi wa Gicumbi, yanyuzagamo akanamukurura umwenda
Tchabalala acungiwe hafi n’umukinnyi wa Gicumbi, yanyuzagamo akanamukurura umwenda

Urutonde rwa Shampiona nyuma y’umunsi wa 10

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka