Ni umukino wagombaga kuba kuri iki cyumweru ariko ntiwaba kubera imvura yari yangije ikibuga cya Bugesera.
Kuri uyu wa mbere uyu mukino waje gusubukurwa Amagaju atsinda Bugesera igitego 1-0, igitego cyatsinzwe ku munota wa 28 na Ndikumana Trésor.
Intsinzi y’Amagaju ibaye iya kabiri Amagaju abonye muri iyi Shampiona, aho iya mbere yari yatsinze Gicumbi ibitego 3-2 i Gicumbi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|