Amagaju amaze gusezererwa burundu ashinjwa uburangare ku cyorezo cya #COVID-19

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rimaze gusezerera burundu ikipe y’Amagaju nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus

Mu minsi ishize ni bwo mu ikipe y’Amagaju abakinnyi bayo 11 basanzwemo icyorezo cya Coronavirus, bituma imyitozo ihita ihagarikwa ngo habanze habe indi nshuro yo gupima abakinnyi.

Nyuma y’igenzura ryakozwe na Ferwafa, yaje gusanga ikipe y’Amagaju yaragize uburangare mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho yinjije umukinnyi witwa Murindwa Evaritse mu mwiherero kandi atarabona ibisubizo bya COVID-19.

Mu kiganiro n’Umuvugizi wa Ferwafa Jules Karangwa, yadutangarije ko nyuma y’isesengura ryakozwe, ikipe y’Amagaju yahise imenyeshwa ko isezerewe burundu mu mikino ya Play-Off yari iteganijwe guhera kuri uyu wa Gatanu yo gushaka itike yo kujya mu cyiciro cya mbere.

Yagize ati "Amagaju nyuma y’aho abakinnyi bayo bamwe na bamwe basanzwemo iki cyorezo cya COVID bahise batugezaho raporo batumenyesha uko byagenze, ejobundi tariki 07/11/2020"

"Mu isesengura n’igenzurwa ryakozwe, byagaragayeko Amagaju yagize uburangare cyane mu birebana no kuzuza inshingano zayo mu birebana no kuzuza inshingano zayo zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’amabwiriza n’ingamba bya Ferwafa na Minisiteri"

Umukinnyi w'Amagaju ngo yarapimwe ariko yinjira mu mwiherero atarabona ibisubizo, ni nawe wanduje abandi
Umukinnyi w’Amagaju ngo yarapimwe ariko yinjira mu mwiherero atarabona ibisubizo, ni nawe wanduje abandi

"Muri raporo Amagaju yaduhaye mu bakinnyi bose barapimwe basanga nta cyorezo bafite bajya no mu mwiherero, hanyuma haza undi mukinnyi nyuma yaho witwa Evaritse Murindwa bamujyana gufata ibipimo, ariko nyuma yo gupimishwa yemererwa kujya mu mwiherero n’abandi bakinnyi"

"Ibyo tubifata nk’uburangare no kutubahiriza amabwiriza uko yagenwe kuko umukinnyi aba agomba kujya hamwe n’abandi ari uko nta bwandu afite, bo rero babirenzeho umukinnyi ahura n’abandi bagera kuri 11 nk’uko babyivugiye muri raporo, aba ari nawe ukongeza abandi kuko bamusanzemo ubwo bwandu"

Jules Karangwa kandi yatangarije Kigali Today ko ikipe ya Vision yari kuzahura n’Amagaju ihita ikomeza muri 1/2, iyi nayo ikaba isabwa guhindura uburyo bakoreshaga aho bari mu mwiherero ndetse bakana banahimuka, ariko zikaba zitasezerewe nk’uko Amagaju byagenze.

Ku rubuga rwayo, Ferwafa yatangaje impamvu zatumye Amagaju asezererwa

Komite Nyobozi yafashe umwanzuro ukurikira:

Ishingiye ku mabwiriza ya Minisiteri ya Siporo yo muri Nzeri 2020 ashyiraho uburyo bwo gusubukura ibikorwa by’imikino mu Rwanda hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID 19 mwamenyeshejwe ku wa 29 Nzeri 2020;

Ishingiye ku mabwiriza ya FERWAFA ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 (FERWAFA Covid-19 return to play guidelines) mwamenyeshejwe ku wa 10 Nzeri 2020 cyane cyane mu ngingo yayo ya II.2 n’iya III.1 zigena ko abakinnyi bemerewe kujya mu mwiherero no gutangira imyitozo ari abapimwe bikagaraga ko nta COVID-19 bafite;

Ishingiye kuri raporo yanyu mwatugejejeho ku wa 07/11/2020 mutumenyesha ibijyanye no kuba hari abakinnyi banyu bapimwe bakabasangamo ubwandu bwa COVID-19 aho muri iyo raporo mwagaragaje ko hari umukinnyi witwa MURINDWA Evariste waje nyuma y’abandi kandi akaba yarahuye n’abandi bakinnyi bari mu mwiherero ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 yafashwe bitarasohoka. Ibi bikaba byaratumye abakinnyi 11 bandura COVID-19;

Imaze gusesengura raporo yanyu igasanga ikipe mubereye umuyobozi yaragize uburangare mu ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 yavuzwe haruguru;

Komite Nyobozi ya FERWAFA yafashe umwanzuro ko ikipe ya AMAGAJU FC ihanishijwe kuvanwa mu irushanwa rya Playoffs riteganyijwe gutangira ku wa 13/11/2020. Bityo ikipe byari guhura izahita ikomeza mu kiciro gikurikiyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka