AMAFOTO: Mugiraneza Jean Baptiste “Migi” mu bihe bitandukanye mu ikipe y’igihugu Amavubi

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste uheruka gutangaza ko asezeye umupira w’amaguru, ni umwe mu bakinnyi bari bamaze igihe kinini bakinira ikipe y’igihugu Amavubi

Kuva mu mwaka wa 2006, imyaka yari ibaye 14 Mugiraneza Jean Baptiste yambara umwambaro w’ikipe y’igihugu Amavubi, ariko kuri uyu wa Kane yaje gutangaza ko yamaze gufata umwanzuro wo gusezera burundu mu ikipe y’igihugu.

Mu mwaka wa 2010, mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23
Mu mwaka wa 2010, mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23
Ni umwe mu bari bagize ikipe y'abatarengeje imyaka 23 muri 2010
Ni umwe mu bari bagize ikipe y’abatarengeje imyaka 23 muri 2010

Ni umwe mu bakinnyi bakiniye ibyiciro bitandukanye by’ikipe y’igihugu, harimo iy’abatarengeje imyaka 20 yakinnye igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2009 ndetse anatsindamo igitego.

Yakiniye kandi ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, akinira Amavubi makuru ndetse yagiye anabera kapiteni mu bihe bitandukanye, ayakinira mu marushanwa atandukanye arimo CECAFA, guhatanira itike y’igikombe cya Afurika ndetse na n’icy’isi.

Yakiniye Amavubi bwa mbere muri CECAFA ya 2006 yabereye mu Rwanda, aho Amavubi yasoje ku mwanya wa gatatu, naho umukino wa nyuma akaba yarawukinnye tariki mu kwa 9/2018 ubwo Amavubi yatsindirwaga mu rugo ibitego 2-1 na Cote d’Ivoire.

Migi usezeye afite imyaka 34, yakinnye imikino 68 mu ikipe y’igihugu, ayatsindira ibitego 7 harimo bine yatsinze mu bikombe bya CECAFA bitandukanye, akaba aheruka gutsindira Amavubi tariki 29/03/2016 mu mukino Amavubi yanyagiyemo ibirwa bya Maurice ibitego 5-0.

Aya ni amwe mu mafoto ya Mugiraneza Jean Baptiste mu bihe bitandukanye akinira Amavubi

Mu mwaka wa 2009, mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20 yakinnye igikombe cya Afurika
Mu mwaka wa 2009, mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yakinnye igikombe cya Afurika
Uyu mukino Amavubi yari yakinnye na Eritrea kuri Stade Amahoro
Uyu mukino Amavubi yari yakinnye na Eritrea kuri Stade Amahoro
Ubwo yatsindaga ibirwa bya Maurice igitego...
Ubwo yatsindaga ibirwa bya Maurice igitego...
Mu mukino wa nyuma yakiniye Amavubi ubwo batsindwaga na Côte d'Ivoire 2-1
Mu mukino wa nyuma yakiniye Amavubi ubwo batsindwaga na Côte d’Ivoire 2-1
Kuri Anjalay Stadium mu birwa bya Maurice, Amavubi yahatsindiwe 1-0
Kuri Anjalay Stadium mu birwa bya Maurice, Amavubi yahatsindiwe 1-0
Migi na Victor Wanyama wakiniraga Tottenham, byari mu mukino wahuje Amavubi na Kenya kuri Stade Amahoro, mu mikino yo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Migi na Victor Wanyama wakiniraga Tottenham, byari mu mukino wahuje Amavubi na Kenya kuri Stade Amahoro, mu mikino yo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka