Amafoto: Isura nshya ya Sitade Ubworoherane muri iyi minsi idakinirwaho

Mu gihe Abanyarwanda bose bakangurirwa kuguma mu rugo hirindwa ikwirakwizwa rya COVID-19, hari bimwe mu bikorwa remezo byahawe umwanya byitabwaho, birimo na Sitade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze ubu yamaze kugaragaza n’isura idasanzwe.

Sitade Ubworoherane mu isura nshya
Sitade Ubworoherane mu isura nshya

Iyo Sitade ni imwe mu zifite ibibuga byagiye bitungwa agatoki mu kutorohera abakinnyi ku mpande z’amakipe yahahuriye, kubera icyondo n’ibinogo binyuranye byatezaga abakinnyi imvune mu buryo bworoshye.

Na mbere y’uko Shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2019/2020 itangira, iyo sitade yagaragaye muri sitade eshatu zari zahagarikiwe kwakira imikino kubera kutuzuza ibisabwa.

Nubwo nyuma yaho Sitade Ubworoherane yari yaramaze gukomorerwa, amakipe anyuranye yazaga kuyikiniraho aseta ibirenge kubera icyo kibuga kibi, ndetse amakipe amwe yahatsindirwa akabigira urwitwazo nk’uko byagiye byumvikana mu magambo ya bamwe mu batoza, abakinnyi n’abafana nyuma y’imikino.

Gahunda ya #GumaMuRugo yabaye umwanya wo kwita kuri icyo kibuga, ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC buboneraho umwanya wo gukosora ibitari bimeze neza, bushyiramo abakozi batandatu bahoraho bo kwita kuri icyo kibuga.

Tuyishime Placide, Umuyobozi wa Musanze FC, yatangarije Kigali Today ko hari icyizere ko imikino izagaruka ikibuga cyaramaze kugera ku rwego rushimishije.

Agira ati “Ikibuga iyo kidakinirwaho byanze bikunze kigomba kumera neza kuko ubwatsi bumera. Nta bintu twongeyemo, ni uko ibyatsi byakuze bikwira ikibuga cyose natwe dukomeza kucyitaho. Imikino izagaruka nta kibazo na kimwe ikibuga gifite, ndetse bizagorana ko hari ikipe ihakura amanota ariko ibyo bizaterwa n’uburyo abasore bacu bazaba bahagaze”.

Perezida wa Musanze FC, Placide Tuyishime
Perezida wa Musanze FC, Placide Tuyishime

Abakozi batandatu bamaze ukwezi bita kuri icyo kibuga, bavuga ko gahunda ya Guma mu rugo yabafashije gutunganya icyo kibuga koko ubundi bajyaga babangamirwa n’imyitozo yajyaga ikorerwamo, babona n’amafaranga yo kwita ku miryango yabo.

Bazatsinda Protais ati “Ni ishema kuri twe kuko twagize uruhare mu gutunganya iki kibuga cyari cyaramaze kwangirika, bakoreragamo imyitozo tukabura amasaha yo kugikora twisanzuye, ariko ubu nta muntu ukoreramo imyitozi ni yo mpamvu iki kibuga giteye amabengeza.

Ikindi iyi gahunda ya Guma mu rugo twayibyaje umusaruro dutunganya iki gikorwa remezo, kandi tubona n’uburyo bwo gutunga imiryango yacu”.

Ayinkamiye Liliane umaze imyaka isaga itandatu akora isuku muri icyo kibuga, agira ati “Ndi umwe mubateye ubu bwatsi kera bagitunganya iki kibuga, ubu cyasaga n’icyananiranye kitameze neza kubera imyitozi yo mu gitondo na nimugoroba.

Ubu guma mu rugo yaragifashije ubwatsi buramera, natwe tukitaho none kimeze neza kandi natwe twabonye akazi”.

Abo baturage bakora isuku muri icyo kibuga, icyifuzo cyabo nk’Abanyamusanze ni uko nta kipe ikwiye kuhavana amanota.

Umuyobozi wa Musanze FC, arasaba abakinnyi n’abafana b’iyo kipe gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda COVID-19, kugira ngo imikino izagaruke bose ari bazima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka