Amafoto:Amavubi yakiriwe neza i Addis Ababa

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yaraye igeze i Addis Ababa muri Ethiopia amahoro, aho igomba gukina n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia mu mukino wo gushaka tike y’igikombe cya CHAN.

Amavubi yakiriwe n'Abanyarwanda biga n'ababa muri Ethiopia
Amavubi yakiriwe n’Abanyarwanda biga n’ababa muri Ethiopia

Uwo mukino uteganyijwe ku cyumweru 22 Nzeri 2019, ukazaba saa kumi z’igicamunsi muri Ethiopia, ikazaba ari saa cyenda z’i Kigali.

Amakuru aturuka mu ikipe y’igihugu aravuga ko yageze muri Ethiopia amahoro, kandi ko ntamukinnyi n’umwe ufite ikibazo bose bameze neza.

Iyi kipe ikigera ku kibuga cy’indege cya Addis Ababa yakiriwe n’Abanyarwanda biga muri Ethiopia ndetse n’abahatuye, bakaba babakiranye ubwuzu n’ibyishimo.

Ikipe yaraye kuri Hub Hotel iri hafi cyane y’ikibuga cy’indege cya Addis Ababa, kuko yagombaga kuzinduka yerekeza Mekele ahazabera umukino ku cyumweru.

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ kandi yanakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia Hope Tumukunde, n’abandi bakorana muri Ambasade, aganiriza abakinnyi anababwira amagambo abagarurira akanyabugabo.

Amakuru aravuga ko ubu ikipe yamaze guhaguruka i Addis Ababa yerekeza Mekele ahazabera umukino.

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka