Abafana amagana bakurikiranye umukino APR yatsinzemo Musanze FC (AMAFOTO)

Ku munsi wa 25 wa shampiyona y’umupira w’amaguru m’u Rwanda,mu mikino umwe wabaye kuri uyu wa kane wahiriye APR FC nyuma yo gusura Musanze FC ikayitsinda ibitego 2-1.

Ni umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi mu gice cya mbere ku ikipe ya Musanze, biranayihira itsinda igitego habura iminota 3 ngo igice cya mbere cy’umukino kirangire.

Stade Ubworoherane yari yuzuye impande zose
Stade Ubworoherane yari yuzuye impande zose

Icyo gitego cya Musanze FC cyatsinzwe na Mudeyi Souleiman, nticyaciye intege abakinnyi ba APR FC bagarutse mu gice cya kabiri basa n’abariye amavubi basatira bikomeye ikipe ya Musanze.

Impinduka Petrovic Umutoza wa APR FC yakoze yinjiza mu kibuga Iranzi Jean Claude wari watangiye ari ku ntebe y’abasimbura asimbura Butera Andrew, yagize akamaro kuko yafashije ikipe ya APR kotsa igitutu ba myugariro ba Musanze FC.

APR FC yakomeje gusatira ku munota wa 68 w’umukino, Hakizimana Muhadjiri atsinda igitego ku mupira mwiza w’umutwe yahuriyeho na Byiringiro Lague uturutse kuri Iranzi Jean Claude, Musanze FC isa n’icitse intege ishaka kugarira ngo irinde inota rimwe yari isigaranye.

Bizimana Djihad umenyerewe ku mipira ya kure, yateye ishoti rikomeye ku munota wa 72 ku mupira wari uturutse kuri Iranzi Jean Claude, umupira uruhukira mu rushundura rw’izamu ry’ikipe ya Musanze FC.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri, Seninga Innocent umutoza wa Musanze FC yakoze impinduka yinjiza Peter Otema wari wabanje ku ntebe y’abasimbura, ikipe ye isa naho biyongereye ingufu isatira ishaka kwishyura.

Abakinnyi ba APR Fc bakinaga bakiza izamu ryabo nyuma y’uko bari bamaze kubona intsinzi, kubera ishyaka ryinshi Sekamana Maxime wari umaze kwinjira mu kibuga asimbuye Bigirimana Issa ku munota wa 78, akorera ikosa Barirengaho Frank bimuviramo guhabwa ikarita itukura ku munota wa 80.

Abakinnyi 10 APR FC yari isigaranye mu kibuga bakomeje kurinda neza izamu ryabo umukino irangira APR FC itsinze 2-1.

Maj Gen Mubaraka Muganga Visi Perezida wa APR FC aganira na Brig Gen Eugene Nkubito uyobora ingabo mu ntara y'Amajyaruguru mbere y'umukino
Maj Gen Mubaraka Muganga Visi Perezida wa APR FC aganira na Brig Gen Eugene Nkubito uyobora ingabo mu ntara y’Amajyaruguru mbere y’umukino

APR FC iraye ku mwanya wa mbere n’amanota 50 mu gihe iziyirya isataburenge nka AS Kigali, Kiyovu sports na Rayon Sports zose zifite imikino y’ibirarane.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Musanze yabanje mu kibuga
Musanze yabanje mu kibuga

Musanze FC: Ndayisaba Olivier, Habyarimana Eugene, Kanamugire Moses, Shyaka Philbert, Niyonkuru Ramadhan, Nduwayo Valery, Mudei Sulaiman, Munyakazi Youssuf, Barirengaho Frank, Wai Yeka na Kaburuta.

APR Fc yabanje mu kibuga
APR Fc yabanje mu kibuga

APR FC: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Buteera Andrew, Nsimiyimana Amran, Hakizimana Muhadjiri, Bigirimana Issa, Byiringiro Lague na Bizimana Djihad.

Andi mafoto yaranze ubwitabire bw’abafana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka