Amafaranga ibihumbi bibiri atumye Sunrise itsinda AS Muhanga

Ikipe ya Sunrise itsinze AS Muhanga ibitego bibiri kuri kimwe byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Abafana bishimiye intsinzi ya mbere ya Sunrise mu mikino yo kwishyura, intsinzi yahuriranye na Pasika
Abafana bishimiye intsinzi ya mbere ya Sunrise mu mikino yo kwishyura, intsinzi yahuriranye na Pasika

Bisengimana Justin umutoza wa Sunrise avuga ko intsinzi ayikesha Imana n’abakinnyi.
Ariko na none ashima uruhare rwa Mwebaze William, Visi Perezida wa Sunrise.

Ati " Ndashima byimazeyo uruhare rwa Visi Perezida kuko n’ubwo yahaye abakinnyi amafaranga yo kwiyogoshesha ariko byabateye imbaraga zo gukina."

Ni umukino Sunrise yakinnye ibura bamwe mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga barimo Kapiteni Uwambazimana Leon ( Kawunga).

Bisengimana Justin avuga ko uretse bamwe azi imvune zabo, ngo hari n’abatakinnye kubera impamvu zishidikanywaho.

Bamwe mu bakinnyi ba Sunrise ntibabonetse kuri uyu mukino
Bamwe mu bakinnyi ba Sunrise ntibabonetse kuri uyu mukino

Agira ati "Regis ararwaye hari n’abandi bafite imvune ariko kuri Kawunga n’ubwo yambwiye ko afite ikibazo cy’ivi ntakereza ko bitakamubujije gukina kuko asanzwe ayikiniraho n’ubwo ntafata umwanzuro ku buzima bw’umuntu."

Ku ruhande rw’abafana, bavuga ko ibibazo biri mu ikipe byose biri ku mutwe w’umunyamabanga wayo Ntambara Steven. Ibi ni ibyavugwaga mu ndirimbo ku mukino aho bavugaga ngo "Twiyamye Ntambara siwe kamara mu ikipe, nasohoke abandi barahari."

Umunyamakuru wa Kigali Today yagerageje kuvugana na Ntambara Steven, umunyamabanga wa Sunrise, asubiza ko bitashoboka kuvugana n’uwo munyamakuru.

Umukino wo kuri iki cyumweru Sunrise yawukinnye ifitiwe ibirarane by’amezi ane. Ni umukino wa mbere Sunrise itsinze kuva aho imikino yo kwishyura itangiriye.

N'ubwo batsinze, muri Sunrise haravugwa ikibazo cyo kudahembwa
N’ubwo batsinze, muri Sunrise haravugwa ikibazo cyo kudahembwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka