Amafaranga CAF izaduha si ayo kugabanya abanyamuryango - FERWAFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 200 atari ayo kugabanya abanyamuryango bayo nk’uko bamwe babitekereza.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika Ahmad Ahmad, abinyujije kuri Twitter, yagize ati "Mu gufasha guhangana n’ingaruka za Covid -19 ku banyamuryango bacu, CAF yafashe umwanzuro wo gutanga byihuse Amadolari miliyoni icumi n’ibihumbi magana inani."

Iki cyemezo cya CAF gisa n’aho cyakiriwe neza na bamwe mu banyamuryango ba FERWAFA bahise batekereza kubona kuri aya mafaranga.

FERWAFA yakuriye inzira ku murima abatekerezaga kubona kuri aya mafaranga

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2020, umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Uwayezu François Regis, yavuze ko aya mafaranga atari ayo kugabanya abanyamuryango.

Umunyamabanga wa FERWAFA Uwayezu François Regis
Umunyamabanga wa FERWAFA Uwayezu François Regis

Yagize ati " Nk’uko mwabibonye icyo CAF yavuze ni uko igiye kwihutisha gutanga ariya mafaranga. CAF itanga ibihumbi magana abiri by’Amadolari ubwo ni agera kuri miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga si mashya kuko CAF isanzwe iyatanga, mu ngengo y’imari y’uyu mwaka twamaze kuyapangira icyo tuzayakoresha."

Abatekerezaga ku kuba yagabanywa abanyamuryango ba FERWAFA yabakuriye Inzira ku murima. Yagize ati "Ingengo y’imari iratorerwa abanyamuryango bacu barayitoye,navuga ko ariya mafaranga azakora ibyo yateganyirijwe si ayo kugabana. "

Amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda yumvikanye kenshi asaba ubufasha FERWAFA kubera ingaruka za Covid-19 na yo isubiza ko nta bushobozi buhari bwo kuba yafasha amakipe yabusabye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka