Tariki 03/06/2023, mu karere ka Huye hazabera imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Amahoro mu bagabo, ahazakinwa umwanya wa gatatu ndetse n’umukino wa nyuma.

Mu itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara, yatangaje ko 50% by’amafaranga azava muri iyi mikino zakoreshwa mu kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye Intara y’u Burengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.
Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza ikipe ya Mukura VS na Kiyovu Sports, mu gihe umukino wa nyuma uzahuza APR FC na Rayon Sports.


Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ee! abareyor turahari dutwika apr 3-1