Amabanga akomeye mu mateka y’Igikombe cy’isi gisigaje iminsi 34 (Igice cya I)

Uretse gutsindwa muri ruhago byagwira uwo ari we wese,nk’Umunyarwanda wavuze ko umupira widunda, hari ibintu byo hanze y’ikibuga byagiye bituma amakipe atura kure y’inzozi zo kwegukana igikombe cy’Isi.

Intsinzi nyinshi mu gikombe cy’isi zagiye zitangwa n’abasifuzi nyuma y’imyumvire ivuga ko uwakiriye igikombe cy’Isi agomba guhekwa ku mugongo akagera kure hashoboka.

Bamwe mu bantu bahoze bakomeye mu isi nk’umunyagitugu Benito Mussolini baguze igikombe cy’isi.

Ubugome bwinshi mu kibuga, ibyishimo byinshi n’imibabaro kuri bamwe, ruswa zivuza ubuhuha, gukoresha ibiyobwange n’ibindi bifutitse n’ibifututse, nyuma y’ibyo byose kirongeye kije mu maso yacu nyuma y’imyaka ine.

Kurikira igice cya mbere cy’icyegeranyo kivuga kuri amwe mu mabanga ahishwe n’ibintu bidasanzwe byagiye biranga igikombe cy’isi cy’ibihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndumva ari danger gusa igikombe cyisi kizahora ari number one

UWIZEYIMANA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 14-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka