Ally Niyonzima amaze gusinya muri Rayon Sports (AMAFOTO)

Umukinnyi wo mu kibuga hagati Ally Niyonzima amaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports, akaba agomba gutangira kuyikira muri iyi mikino yo kwishyura

Uyu mukinnyi ukina hagati ariko afasha abugarira, amaze iminsi ari kuganira n’ikipe ya Rayon Sports ngo abe yayisinyira, akaba yaraye ageze i Kigali kuri uyu mugoroba, akaba kuri uyu wa Gatatu ari bwo ahise asinya amasezerano y’amezi atandatu

Ally Niyonzima usanzwe unakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yari aherutse kwerekeza u gihugu cya Oman nyuma yo gutandukana n’ikipe ya APR FC, iyi akaba yarayerekejemo nyuma yo kunyura mu makipe nka AS Kigali ndetse na Mukura VS.

Uyu mukinnyi akaba yerekeje mu ikipe mu ikipe ya Rayon Sports aho agomba guhatanira umwanya n’abandi bakinnyi basanzwe bakina mu kibuga nka Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Olokwei Commodore, Umar Sidibe na Kakule Mugheni Fabrice.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyiza kuri rayon sport nabafana bayo kuba ally niyo nzima aje muri rayon sport.

Gad Musa yanditse ku itariki ya: 17-01-2020  →  Musubize

nyamara abakinnyi binaha nabaswa ndabivuze

FAHD yanditse ku itariki ya: 15-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka