Ally Bizimungu yiyemeje kugeza Bugesera mu makipe ane ya mbere

Umutoza wa Bugesera Ally Bizimungu aratangaza ko ikipe ye ihagaze neza ku buryo azubahiriza amasezerano yagiranye n’ubuyobozi bw’ikipe.

Bizimungu watangiye akazi ku wa mbere tariki ya 11 Nzeli 2017 arabitangaza mu gihe amaze iminsi mike asinyiye Bugesera umwaka umwe, akanasabwa kuzageza iyi kipe nibura mu makipe ane ya mbere mu mwaka w’imikino wa 2017/2018.
Agendeye ku ikipe yabonye umwaka usize Ally Bizimungu yabwiye Kigali Today ko intego yahanye n’ubuyobozi ubwo yasinyaga amaezerano azazigeraho nta kabuza.

Asubiye muri Bugesera nyuma y'umwaka ayivuyemo
Asubiye muri Bugesera nyuma y’umwaka ayivuyemo

Ati ”Bugesera ikizamuka ni njye wayitoje nyigeza ku musaruro mwiza urenze uwo bansabaga aho bifuzaga ko yaza mu makipe 10 mbasha kuyigeza ku mwanya wa 7

Ubu nari maze iminsi mu mahanga ariko ikipe ya Bugesera yari ifite umutoza mwiza ufite ubunararibonye, abakinnyi beza nsanga umusaruro ubuyobozi bwifuza nzawugeraho kandi ndizera ko yaba abakinnyi, ubuyobozi n’abafana tuzafatanya bikagenda neza”

Bamwirukana bari bapfuye amafaranga yabakaga

Uyu mugabo wahoze atoza iyi kipe yari amaze umwaka atandukanye nayo yanaboneyeho no kunyomoza amwe mu magambo ngo yagiye yumva abantu batavuga rumwe ku iyirukanwa rye, aho yavuze ko atirukanwe kubera ikinyabupfura gike nk’uko byavugwaga ahubwo ko bapfuye amafaranga

Bizimungu Aly yavuze ko yirukanywe apfuye amafaranga n'ubuyobozi bwa Bugesera
Bizimungu Aly yavuze ko yirukanywe apfuye amafaranga n’ubuyobozi bwa Bugesera

Yagize ati ”Bugesera si ikipe nshya kuri njye mbonereho gutanga igisubizo ku bavugaga ibyo bishakiye ku gutandukana nabo, ariko ntitwabasha kumvikana ku bintu bimwe na bimwe kuva muri Bugesera rero byari uwumvikane buke ku mafaranga bituma nigendera”

“Ubu twaricaye turahuza ku ruhande rwabo bambwira ibyo nemera nanjye ngira ibyo mbabwira barabyemera duhuriza hamwe kugira ngo dukorane neza, kandi buri ruhande rwarishimye”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka