Alassane Tamboura uzwi nka Ibrahimovic aje gukinira Rayon Sports

Rutahizamu ukomoka muri Mali wakinaga muri Mali ategerejwe i Kigali kuri uyu mugoroba aho aje mu ikipe ya Rayon Sports

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports iheruka gutakaza rutahizamu Moussa Camara werekeje muri Ismaily Sporting Club yo mu Misiri akaba yari agiye akurikira abandi bakinnyi bari bagiye mu mwaka wabanje ari bo Davis kasirye na Ismaila Diarra, iyi kipe yari yijeje abakunzi bayo ko igiye kubazanira undi rutahizamu wo ku rwego rwo hejuru.

Alassane Tamboura uzwi nka Ibrahimovic ategerejwe muri Rayon Sports
Alassane Tamboura uzwi nka Ibrahimovic ategerejwe muri Rayon Sports

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports iza kwakira rutahizamu wari usanzwe ukinira ikipe ya AS Bamako yo muri Mali w’imyaka 20 y’amavuko witwa Alasanne Tamboura.

Rayon Sports n'abakinnyi bashya batangiye batangiye kwitegura umwaka w'imikino wa 2017/2018
Rayon Sports n’abakinnyi bashya batangiye batangiye kwitegura umwaka w’imikino wa 2017/2018

Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bakinnyi bakinanaga na Tamboura yadutangarije ubusanzwe uyu mukinnyi kubera ubuhanga agaragaza bamwitirira Zlatan Ibrahimovic wanyuze mu makipe nka Inter de Milan, Fc Barcelone, Paris st Germain, Manchester United n’ayandi.

"Tamboura ni umukinnyi wujuje ibyangombwa byose bya rutahizamu, uko ateye, uko yihuta, bituma hano bamwita Zlatan Ibrahimovic kuko ni umukinnyi w’umuhanga cyane"

Rayon Sports yatangiye imyitozo iyobowe na Ndikumana Hamadi Katauti

Ndikumana Hamadi Katawuti, Lomami Marcel na Nkunzingoma Ramadhan mu myitozo ya mbere ya Rayon Sports
Ndikumana Hamadi Katawuti, Lomami Marcel na Nkunzingoma Ramadhan mu myitozo ya mbere ya Rayon Sports
Eric Rutanga wavuye muri APR Fc na Manishimwe Djabel mu myitozo
Eric Rutanga wavuye muri APR Fc na Manishimwe Djabel mu myitozo
Rayon Sports yatangiranye Saison imyenda mishya y'imyitozo
Rayon Sports yatangiranye Saison imyenda mishya y’imyitozo

Ikipe ya Rayon Sports ymaze gutangira imyitozo kuri uyu wa kabiri kuri Stade Mumena, imaze kugura abakinnyi bashya barimo Eric Rutanga wavuye muri APR Fc, Habimana Youssuf wavuye muri Mukura, Nyandwi Saddam wavuye muri Espoir Fc, Mugisha Gilbert wavuye muri Pepiniere na Niyigena Moise wavuye muri Muhanga FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Bongo yako nta gikombe mufite ba rutahizamu utamenya ibitego batsinze iyi nkiru ntiyuzuye yatsinze ibitego bingahe?

Blaise Compaore yanditse ku itariki ya: 27-07-2017  →  Musubize

Mutubwire ikipe yakinirag muri mali

KUBWIMANA LEONARD yanditse ku itariki ya: 26-07-2017  →  Musubize

Ko mutatubwiye equipe yakinagamo c.

KUBWIMANA yanditse ku itariki ya: 26-07-2017  →  Musubize

Mutubarize igihe Abouba Sibomana azagarukira mu kibuga kuko nta makuru ye dufite.

mahoro yanditse ku itariki ya: 26-07-2017  →  Musubize

Turashima cyane iyi recrutement, ndizera ntashidikanya ko n’iyi saison ari iyacu

schola yanditse ku itariki ya: 26-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka