Amakuru Kigali Today yemerewe n’umuntu wa hafi cyane muri Kiyovu Sports yavuze ko Alain-André Landeut ari we uzashyirwa muri izi nshingano aho kuzana uwahabwa amasezerano mashya.
Ati"Alain-André arahari, aho kugira ngo bazane umutoza mushya ahabwe n’amasezerano mashya hazashyirwaho Landeut akomezanye n’abasanzwe bahari."

Mateso Jean de Dieu udafite ibyangombwa bimwemerera kuba umutoza mukuru mu cyiciro cya mbere yari amaze amezi arenga atatu ari we utoza nk’umutoza mukuru wa Kiyovu Sports nyuma yuko Alain-André Landeut watangiranye n’ikipe umwaka w’imikino wa 2022-2023 ahagaritswe kuri uwo mwanya agahabwa izindi nshingano.

Kiyovu Sports kugeza ubu muri shampiyona iri ku mwanya wa kabiri aho ifite amanota 48, kuri uyu wa Kane yakinnye umukino wa gicuti wabereye ku Ruyenzi na Bugesera FC amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|