Al Hilal idafite umunyamahanga n’umwe, yatangaje ko ije gutsindira Rayon Sports i Kigali

Ikipe ya Al Hilal izakina na Rayon Sports, yageze i Kigali idafite umunyamahanga n’umwe ariko itangaza ko yiteguye gutsinda

Kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, hateganyijwe umukino uzahuza Rayon Sports na Al Hilal yo muri Sudani.

Al Hilal ubwo yageraga i Kigali (Ifoto: Fun Club)
Al Hilal ubwo yageraga i Kigali (Ifoto: Fun Club)

Iyi kipe yo muri Sudani, yageze i Kigali idafite abakinnyi b’abanyamahanga babiri yari yaraguze kuko batarabona ibyangombwa bya CAF ari bo Mohamed El Hadi Boulaouide ukomoka muri Algeria na Nasreddine Nabi ukomoka muri Tunisia.

Bakigera i Kanombe umugenzuzi w’abatoza ba Al-Hilal Club Salah Mohammed Adam yabwiye itangazamakuru ko badatewe ubwoba no kubura abo bakinnyi, ko ikibazanye ari ugutsinda Rayon Sports.

Yagize ati: ‘‘Turishimye, njye ni ubwa mbere nje mu Rwanda, twarwumviseho byinshi. Turi imwe mu makipe akomeye muri Afurika , tuzakora ibishoboka byose ngo dutsinde uyu mukino. Tuzanywe no gutsinda, hari abakinnyi bacu babiri b’abanyamahanga bataje kuko hari ibitarakemuka ariko bashobora gukina umukino wo kwishyura.’’

 ’’Gusa dufitiye icyizere abo twazanye kuko nubwo ari abanya-Sudani ariko ni abakinnyi bamenyereye amarushanwa kuko benshi bakinira ikipe y’igihugu.’’

Urutonde rw’abakinnyi 20 Al Hilal Omdurman yazanye mu Rwanda

Yonnis Altayeb Ali Hassan, Abu Aagla Abd Alla Mohamed Ahmed, Mohamed Mokhtar Fadur Osman, Suhaib Izzeldin Ahmed Hamyda, Wallaa Eldin Mussa Yagoub Mohamed, Mohamed Musa Eldai Idris, Waleed Bakhit Hamid Adam, Samawal Merghani Noureldin Elyas, Nazar Hamed Naseir Koko, Hussein Ibrahim Ahmed Morsal, Magoola Salim Omar, Moumen Esam Mahmoud Mohamed, Omer Hassan Mohamed Abdalla, Abd Allatif Saeed Osman, Atahir Eltahir Babikir Mohamed, Mwafag Siddig Mohamed Salih, Eskander Samuel El Wadi Kori, Mohamed Abdelwahab Darag Ali, Mohamed Almour Adam Saeed.

Ikipe ya Al Hilal Omdurman yaherukaga mu Rwanda muri uyu mwaka aho yasezereye Mukura VS, izahura na Rayon Sports mu mukino ubanza tariki 11/08/2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka