Akarere ka Nyanza kiteguye gusubukura amasezerano na Rayon Sports

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyanza aratangaza ko amasezerano ako karere kari gafitanye na Rayon Sports ashobora kuvugururwa

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi ivuye mu karere ka Nyanza mu buryo butunguranye, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, NTAZINDA Erasme, wanahoze ayobora Rayon Sports Volleyball Club aratangaza ko umuryango wa Rayon Sports nuramuka ubyifuje, bashobora kongera gusubukura amasezerano y’ubufatanye.

Yagize ati "Amasezerano yararangiye, biraterwa n’icyo umuryango wifuza. Nibifuza ko twongera gusubukura aya masezerano tuzayigaho, twabona hari inyungu ku mpande zombi nk’uko byari bimeze, nta cyatubuza kuyasubukura kuko ni no mu rwego rwo guteza imbere siporo"

Ntazinda Erasme,umuyobozi w'akarere ka Nyanza
Ntazinda Erasme,umuyobozi w’akarere ka Nyanza

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyanza kandi yatangaje ko muri gahunda yo kuvugurura ikibuga cya Nyanza, imirimo itaratangira ariko ko babifite muri gahunda, cyane ko na Perezida wa Republika yabibemereye.

Ati "Ntabwo ivugurura rya stade bizakorwa na Rayon Sports, biri mu mbaoko y’Akarere ka Nyanza kuko tugomba kuyigira Stade igezweho,tuzabifashwamo na Nyakubahwa Perezida wa Republika nk’uko yabitwijeje kuko ni kimwe mu bintu bikenewe mu Karere ka Nyanza bigomba gukorwa vuba".

Mu kiganiro ikipe ya Rayon Sports iheruka kugirana n’abanyamakuru, Gacinya Denis, Perezida wa Rayon Sports FC, na we yari yatangaje ko iyi kipe itarava i Nyanza nubwo imaze iminsi ikorera mu mujyi wa Kigali.

Yavuze ko ahubwo byatewe n’uko ikibuga cy’i Nyanza kigiye gusanwa, ndetse n’aho babaga hari ibindi bikorwa bigiye kuhakorerwa,ngo bakaba ubu bari gushaka ubundi buryo iyi kipe izabaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

oh! mana ureberera aba rayon dufashe akarere ka nyanza kongere gafashe ikipe yacu dore ko ifite ifite ibibazo bya mikoro,ubuyobozi budufashe dutange inkunga yacu kuburyo bworoshye. kandi habeho commit igenzura ko inkunga dutanga igera kuri ekipe.mbona aribyo byatuma ekipe yacu ibaho neza, ikindi iyo stade ivuguruwe byaba aribyiza pe! murakoze.

NSHIMIYIMANA Patrick serge yanditse ku itariki ya: 8-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka