Akanama ka Ferwafa katesheje agaciro ikindi kirego cyari cyarezwe Rayon Sports

Ikirego cyari cyaratanzwe muri Ferwafa Rayon Sports ko yasinyishije umukinnyi Axel Iradukunda mu buryo butemewe cyateshejwe agaciro

Mu minsi ishize ni bwo irerero ry’umupira w’amaguru rizwi nka Top Guyz Fc ryari ryandikiye Ferwafa, rirega ikipe ya Rayon Sports ko yasinyishije umukinnyi bazamuye witwa Iradukunda Axel ariko ntibahabwe indezo.

Mu kwisobanura, ikipe ya Rayon Sports yavuze ko itigeze yanga gutanga indezo ahubwo ko n’ikipe y’Isonga FC nayo yabareze ivuga ko ishaka indezo, ikaba itegereje umwanzuro wa FERWAFA wo kumenya uzahabwa indezo.

Iradukunda Axel w'imyaka 17 yatangiye no gukinira Rayon Sports
Iradukunda Axel w’imyaka 17 yatangiye no gukinira Rayon Sports

Iri rerero rya Top Guys FC ryatanze muri Ferwafa ibyangombwa byerekana ko ari bo bareze uyu mwaka akiri muto, ariko babura ibyangombwa bigaragaza ko ari abanyamuryango b’Ijabo Ryawe Rwanda nk’uko bari babisabwe.

Abagize akanama gashinzwe gukemura amakimbirane muri Ferwafa, karateranye gafata umwanzuro w’uko iki kirego kitagomba kwakirwa ngo gisuzumwe kuko ububasha bwako bugarukira mu gukemura amakimbirane ari hagati y’abanyamuryango ba Ferwafa.

Uko ikirego giteye n’umwanzuro wafashwe mu buryo burambuye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira Ferwafa ikomeze idukemurire nabiriya bisigaye muri Rayonsport.

alexis yanditse ku itariki ya: 28-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka