Aho Sadate yatorewe ni naho azaviraho-Bimwe mu byatangajwe na Muvunyi na Gacinya

Paul Muvunyi na Gacinya Chance Denis bahoze bayobora Rayon Sports bavuze kuri bimwe mu byo baheruka kuvugwaho na Perezida wa Rayon Sports, n’icyo babona bakora ngo ikipe ijye ku murongo.

Hashize iminsi havugwa umwuka utari mwiza hagati y’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, ndetse byanabaye ngombwa ko haniyambazwa urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, aho bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports bifuzaga ko Munyakazi Sadate yava ku buyobozi bw’iyi kipe.

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate
Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate

Hagiye humvikana kenshi kandi ko bamwe mu bahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports banyereje umutungo w’iyi kipe, byanatumye Munyakazi Sadate yandikira Perezida wa Republika ndetse anatanga ikirego muri RIB.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27/07/2020, bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports barimo Paul Muvunyi, Gacinya Chance Denis ndetse na Muhirwa Freddy, bagiranye ikiganiro na Radio 10 basobanura bimwe mu byagiye bibavugwaho , ndetse banatangaza icyo bumva bifuza kugira ngo Rayon Sports yongere kumera neza.

Sadate yavuze ko bamwe mu bahoze Rayon Sports ari ibisambo kandi ko atazigera abyihanganira, Paul Muvunyi abivugaho, yavuze ko bwari ubwa mbere yumvise umuyobozi wa Rayon Sports avuga amagambo nk’ayo.

“Ntabwo ubusanzwe Sadate anywa inzoga, ariko ijambo yavuze ni iry’umusinzi. Si imvugo y’umuyobozi, mu bayoboye Rayon Sports nta n’umwe warivuze”

Kuri ibi, Gacinya Chance Denis wahoze ayobora Rayon Sports we yavuze ko atazi neza niba ari mu bo Sadate yavugaga, ariko ko hakwiye ko akwiye kuzasaba imbabazi abakunzi ba Rayon Sports.

Paui Muvunyi ati aho Sadate yagiriyeho ni naho azaviraho
Paui Muvunyi ati aho Sadate yagiriyeho ni naho azaviraho

Aho Sadate yagiriyeho ni naho azaviraho-Paul Muvunyi

Ubwo Munyakazi Sadate aheruka kugirana ikiganiro na radio 10, ubwo yabazwaga niba hari inteko rusange yaba iteganyijwe vuba aha, yari yatangaje ko amategeko y’umuryango avuga ko iyo nama iterana rimwe mu mwaka kandi ikaba yarabaye tariki 19 Mutarama 2020.

Paul Muvunyi we uyu munsi, yavuze ko nk’abanyamuryango ba Rayon Sports bagomba guhura bagashakira umuti hamwe kuko babona ko abakunzi ba Rayon Sports bacitsemo ibice kandi ikipe itari kugana heza.

Yagize ati “Dufite ikibazo kitari n’aho abantu batekereza, ubumwe bwacu bumeze gute? Abarayons bo bimeze gute? Dukeneye Rayon ishyize hamwe, umutungo wa mbere ni abafana, aza (Sadate) twari dufite Fan Clubs 41, ubu hasigaye 33, dukeneye ko aho kugabanuka zakwiyongera”

“Dukeneye igishoboka ngo duhure dusase inzobe, hari aho duhurira mu nteko rusange dukwiye kubiganirira, abafana batari kumwe nta Rayon Sports iba ihari”

Bifuza ko abakunzi ba Rayon Sports bakongera gusenyera umugozi umwe
Bifuza ko abakunzi ba Rayon Sports bakongera gusenyera umugozi umwe

“Ntawushaka kumuvanaho, ahubwo we azikuramo, aho yagiriyeho ni ho azaviraho, ariko ntitwamukuraho mu gihe tubona ko hari aho dushobora kugerana, dushyire hamwe bitarimo gutwika ishyamba, bitarimo gutema ishyamba, dushaka uburyo twatwara ibikombe, habaho inama idasanzwe mu mategeko, ndumva nta rirarenga ariko birihutirwa”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sadati ati inama iba rimwe mu mwaka kdi yarabaye muri mutarama 2019. Ubwo iyindi izaba mu Ukuboza 2021!!! Rayon izaba yaraswenyutse mba ndoga Kiyovu!!!!

Papy yanditse ku itariki ya: 27-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka