Ahmad Ahmad wari wahagaritswe na FIFA yemerewe kwiyamamariza kuyobora CAF

Ahmad Ahmad wari warahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, yemerewe gukomeza guhatanira umwanya wa Perezida wa CAF

Tariki 23 Ugushyingo 2020 ni bwo Ahmad Ahmad yahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, aho mu byo yashinjwaga harimo gukoresha nabi umutungo, byatumye ahagarikwa imyaka itanu atitabira ibikorwa byose bya siporo.

Nyuma yaho, Ahmad Ahmad yiyambaje urukiko rwa Siporo ku Isi (CAS/ TAS), ruza kwemeza ko akomeza kuba Visi Perezida wa FIFA ndetse akaba na Perezida wa CAF, ariko ntiyahita yemererwa gukomeza kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa CAF, mu matora ateganyijwe tariki 12/03/2021.

Ahmad Ahmad wari wahagaritswe na FIFA yemerewe kwiyamamariza kuyobora CAF
Ahmad Ahmad wari wahagaritswe na FIFA yemerewe kwiyamamariza kuyobora CAF

Komoisiyo y’imiyoborere ya CAF yateranye ku munsi w’ejo, nyuma yo kongera gusuzuma kandidatire yatanzwe na Ahmad Ahmad, yaje kwemeza ko yujuje ibisabwa kandi agomba kwiyamamariza umwanya wa Perezida, aho azaba ahanganye na Jacques Anouma (Côte d’Ivoire), Patrice Motsepe (Afurika y’Epfo), Augustin Senghor (Sénégal) na Ahmed Yahya (Mauritania).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka