Agashya: Mu mukino w’Amavubi na Guinea indirimbo zubahiriza ibihugu zabuze

Bimenyerewe ko mu mikino y’ibihugu, yaba amarushanwa cyangwa se iya gicuti, igomba kubimburirwa n’indirimbo zubahiriza ibihugu.

Ikipe ya Guinea yategereje indirimbo yubahiriza igihugu cyayo iraheba
Ikipe ya Guinea yategereje indirimbo yubahiriza igihugu cyayo iraheba

Ibyo si ko byagenze mu mukino wo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika 2019, wahuje ikipe y’igihugu ya Guinea Conakry, n’ikipe y’u Rwanda Amavubi kuko indirimbo yubahiriza igihugu cya Guinea yabuze, bigatuma umukino utangira na Rwanda Nziza y’u Rwanda itaririmbwe.

Ahagana mu ma saa 15h30, ubwo umuyobozi w’ibirori (MC) yasabaga abantu guhaguruka ngo haririmbwe indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, iya Guinea yabuze hashira iminota nk’itanu DJ ayibuze burundu abafana baricara.

Abafana ba Guinea bagerageje kuririmba indirimbo yabo imaze kubura ariko amajwi yabo ababana magufi
Abafana ba Guinea bagerageje kuririmba indirimbo yabo imaze kubura ariko amajwi yabo ababana magufi

Abafana bacye ba Guinea bari baje kuri uyu mukino, bagerageje kuririmba ariko amajwi yabo ntiyabasha kugera kure.

Indirimbo yaje kuboneka, hacurangwa agace gato ariko kuko umukino wari ugiye gitangira n’abakinnyi bamaze gufata imyanya mu kibuga DJ yahise ayihagarika.

Byatumye n'i y'u Rwanda idacurangwa ntawamenye niba na yo itabuze
Byatumye n’i y’u Rwanda idacurangwa ntawamenye niba na yo itabuze

Minisitiri wa Siporo n’Umuco Uwacu Julienne yiseguye ku Ikipe y’igihugu ya Guinea ndetse no kubanyarwanda muri rusanga kubera iki kibazo cyabaye, avuga ko cyatewe n’ibibazo byatekinike byatunguranye.

Si ubwa mbere ikibazo cy’indirimbo yubahiriza igihugu kibaye u Rwanda rwakiriye umukino mpuzamahanga kuko no ku mukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Libya muri 2013 hacuranzwe indirimbo ya kera ku bwa Gadafi, nuko abakinnyi ba Libya bahita bivumbura biririmbira indirimbo nshya n’amajwi yabo.

Muri 2011 nabwo habaye ikibazo nk’iki ku mukino wahuje ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 n’iya Zambia,ubwo indirimbo yubahiriza u Rwanda yaburaga mbere y’umukino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

gusa nkabanyarwanda tuyisenge na kagere batweretse ko baziranye pe! kandi ferwafa iteguye neza aba basore bazaha abakunzi b’ikipe amavubi ibyishimo.

ahaaaaaa......!!!!! turategereje ko hari icyo byabigisha

nyiringango theoneste yanditse ku itariki ya: 17-10-2018  →  Musubize

abanyarwanda dukunda football, ariko kubitegura bikatugora cyane.

twabanje tugafata amasomo yo gutegura, maze twarangiza tukabona kuza marushanwa yo guhatana?

ese mu gihugu cyacu ko ikoranabuhanga rimaze gutera imbere, iryo kosa ryo kubura indirimbo ryakabayeho?
nukuri biteye agahinda n’isoni ku gihugu.

nyiringango theoneste yanditse ku itariki ya: 17-10-2018  →  Musubize

Mwiriweneza,abanyarwanda twihanganire ibyavuye mumukino kuko ikipe dufite irikùrwego rwohasipe!naho ibyindirimbo zubahiriza ibihugu kuzibura ni uburangare bw’abayobozi babishinzwe ,bisubireho bitazaba akamenyero murakoze.

Munyantore yanditse ku itariki ya: 16-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka