#AfroBasket2021: Senegal yihereranye Uganda, Côte d’Ivoire na Nigeria zibona intsinzi (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatatu muri Kigali Arena hakomeje imikino y’umunsi wa kabiri ya AfroBasket 2021, aho itatu ari yo yabaye muri ine yari iteganyijwe

Umukino wa mbere wahuje ikipe y’igihugu ya Nigeria izwi nka D’Tigers ndetse n’ikipe y’igihugu ya Mali, umukino warangiye Nigeria ari yo itsinze ku manota 81 kuri 73.

Umukino wa kabiri wagombaga gutangira ku i Saa Cyenda zuzuye wari guhuza Cameroun na Sudani y’Amajyepfo ntiwabaye, ni nyuma yo gusanga mu ikipe ya Cameroun harimo abakinnyi bane n’umutoza umwe banduye Coronavirus.

Undi mukino watangiye i Saa kumi n’ebyiri zuzuye wahuje ikipe y’igihugu ya Senegal n’ikipe y’igihugu ya Uganda.

Senegal na Uganda, ni umukino waranzwe n'ubuhanga bwinshi
Senegal na Uganda, ni umukino waranzwe n’ubuhanga bwinshi

Aya makipe yari afitemo abakinnyi bakomeye nka Ishmail WAINRIGHT wa Uganda uheruka gusinyira Toronto Raptors ikina NBA, mu gihe Senegal yari ifitemo Gorgui DIENG ukinira Atlanta Hawks (USA/NBA)‎, na Brancou BADIO ukinira FC Barcelona yo muri Espagne.

Mu buryo butagoranye, ikipe ya Senegal yaje kwihererana Uganda iyitsinda ku manota 93 kuri 55. Muri uyu mukino Brancou BADIO ukinira FC Barcelona yo muri Espagne ni we watsinze amanota menshi (25).

Umukino wasoje iy’uyu munsi, ni umukino wahuje ikipe y’igihugu ya Kenyay’umutoza Liz Mills wigeze no gutoza Patriots yahatanaga n’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire.

Ni umukino utari woroshye aho uduce dutatu twa mbere amakipe yagendanaga ku manota, agace ka mbere karangira Cote d’Ivoire ifite amanota 26 kuri 24 ya Kenya, aka kabiri Cote d’Ivoire ifite amanota 39 kuri 39 ya Kenya, umukino uza kurangira Cote d’Ivoire itsinze uyu mukino n’amanota 84 kuri 70 ya Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka