#AFCON2025Q: Umutoza w’Amavubi na kapiteni batanze icyizere mbere yo guhura na Nigeria

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi na kapiteni wayo bavuga ko biteguye gutanga ibishoboka byose mu mukino w’umunsi wa Kabiri wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 uzabahuza na Nigeria (Super Eagles) kuri uyu wa Kabiri.

Umutoza w'Amavubi na kapiteni batanze icyizere mbere yo guhura na Nigeria
Umutoza w’Amavubi na kapiteni batanze icyizere mbere yo guhura na Nigeria

Ibi umutoza Frank Spittler ndetse na kapiteni Djihad Bizimana, babigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura uyu mukino uzabera kuri stade Amahoro kuri uyu wa Kabiri saa cyenda z’igicamunsi.

Umutoza Spittler yavuze ko bazakora ibishoboka byose nubwo Nigeria ari ikipe ifite abakinnyi beza kandi ikaba yaranatsinze umukino iheruka gukina na Benin.

Ademola Lookman, umwe mu bakinnyi bi kwitondera yatsinze ibitego bibiri muri bitatu baheruka gutsinda Benin
Ademola Lookman, umwe mu bakinnyi bi kwitondera yatsinze ibitego bibiri muri bitatu baheruka gutsinda Benin

Ati "Twiteguye neza bishoboka, batsinze umukino wabo na Benin mu buryo bwiza cyane, ikipe yabo bafite abakinnnyi batari beza gusa, ahubwo beza bo ku rwego rw’Isi. Turi gutegura ikipe yacu buryo bwiza bushoboka kandi baragaragara nk’abameze neza cyane, tunishimiye gukinira muri Stade nshya, twizeye ko abafana benshi bazaba badushyigikiye, bizaduha imbaraga zo guhangana n’iyi kipe ikomeye hanyuma tuzarebe ikizaba. Ni ukuri ntabwo tuzatuma biborohera kugira amanota babona kuri iyi Stade nshya."

Kapiteni Djihad Bizimana yunze mu ry’umutoza we, avuga ko ibintu byose bishoboka muri ruhago ariko ko ikizaba cyose bazaba batanze ibirenze ijana ku ijana.

Kapiteni Djihad ahanganiye umupira n'umukinnyi wa Libya mu mukino uheruka kubahuza
Kapiteni Djihad ahanganiye umupira n’umukinnyi wa Libya mu mukino uheruka kubahuza

Ati "Ejo tuzatanga 120, 150% kuko dutanze mu nsi yabyo byatugora, rero icyo nabasaba Abanyarwanda ni ukuzaza kudushyigikira ari benshi nabyo bizadufasha, turabizi ko tugiye gukina n’ikipe ikomeye ariko icyo tubizeza ni uko batazasubirayo bicuza. Umupira warahindutse wabaye umwe, amazina ntabwo agikora cyane tuzagenda tugiye gushaka umusaruro mwiza ukurikije ikipe dufite twizeye ko bizagenda neza."

U Rwanda na Nigeria bamaze guhura inshuro eshanu (5) mu marushanwa yose aho iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika cyatsinzemo u Rwanda kabiri (2) banganya gatatu (3).

Rutahizamu Victor Osimhen ari mu bakinnyi bitezwe ku ruhande rwa Nigeria
Rutahizamu Victor Osimhen ari mu bakinnyi bitezwe ku ruhande rwa Nigeria

Amavubi agiye gukina uyu mukino yaranganyije umukino w’umunsi wa mbere na Libya igitego 1-1 mu gihe Nigeria yatsinze Benin ibitego 3-0.

Kapiteni wa Nigeria William Troost-Ekong avuga ko babizi ko umukino uzaba ukomeye kuko u Rwanda ari ikipe nziza
Kapiteni wa Nigeria William Troost-Ekong avuga ko babizi ko umukino uzaba ukomeye kuko u Rwanda ari ikipe nziza
Amavubi umukino w'umunsi wa mbere aheruka gukina yanganyije na Libya 1-1
Amavubi umukino w’umunsi wa mbere aheruka gukina yanganyije na Libya 1-1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka