Wari umukino wa mbere wo mu itsinda rya kane u Rwanda ruhuriyemo na Libya,Benin ndetse na Nigeria.
Libya yari mu rugo umukino yawutangiye neza maze ku munota wa 16, Al Dhawi ayitsindira igitego ku mupira yahawe na Al Qulaib, nyuma y’amakosa yari akozwe na Muhire Kevin agatakaza umupira ari mu ntera nke imbere y’urubuga rw’amahina rw’u Rwanda.
Ikipe y’u Rwanda yari yagowe no gutangira itabonana neza, ku munota wa 41 yakoze impinduka ikuramo Jojea Kwizera, utari mu mukino neza, wakinaga anyura ku ruhande rw’iburyo imbere ishyiramo Samuel Gueulette irangiza igice cya mbere itsinzwe igitego 1-0.
Amavubi ariko yatangiye igice cya kabiri neza cyane maze ku munota wa 47, Fitina Omborenga ari imbere ku ruhande rw’iburyo arengura umupira awuha kapiteni Djihad Bizimana, wacenze agakata umupira neza umunyezamu Mourad Al Wuhayshi ananirwa kuwukuraho ngo abe yawurenza.
Ba myugariro ba Libya bari bahagaze nabi bizeye umunyezamu wabo ko akuraho uwo mupira, maze ubwo wari mu kirere, Nshuti Innocent wisanze wenyine aratuza umaze kurenga umunyezamu awushyira mu izamu akoresheje agatuza yishyurira Amavubi igitego.
Bitandukanye n’igice cya mbere Amavubi yahererekanyaga neza nubwo itaburaga amakosa macye macye haba hagati ndetse n’inyuma gusa umunyezamu Ntwari Fiacre agatabara aho rukomeye.
Ku munota 68 w’umukino u Rwanda rwari kubona igitego cya kabiri ubwo Niyomugabo Claude, wakinaga inyuma ibumoso neza, yahinduraga umupira mu kirere maze ba myugariro ba Libya bongera kwizera ko umunyezamu wabo awukuraho, gusa kuri iyi nshuro yawukozeho ariko uramucika. Rutahizamu w’Amavubi nawe ntiyaterezaga ko uyu mupira umugeraho wamugezeho arebana n’izamu awuteresha ukuguru kw’imoso ntiwamukundira ngo ujyemo kuko yazibiwe na myugariro wa Libya.
Amavubi yagiye akora impinduka zitandukanye Rubanguka Steve asimburwa a Mugisha Bonheur, Mugisha Gilbert asimburwa na Mugisha Didier mu gihe Nshuti Innocent yasimbuwe na Ruboneka Jean Bosco.
Amavubi yarokotse igitego cya kabiri mu minota ya nyuma ubwo Tareq Ebshara yazamukanaga umupira yihuta atera ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ntwari Fiacre wakuyemo imipira itatu ikomeye muri rusange n’uyu awukuramo awushyira muri koruneri, iminota itanu y’inyongera irangira amakipe yombi anganyije 1-1 ari nako umukino warangiye.
Uyu mukino Amavubi yarushwaga guhererekanya umupira mu gice cya mbere yawusoje ariyo ihererekanya neza muri rusange kuko yari ku ijanisha rya 60% mu gihe Libya yari ifite 40%. Amavubi kandi yateye amashoti atatu (3) agana mu izamu muri rusange naho Libya itera ane (4) mu gihe amakipe yombi yanganyaga koruneri 4-4.
U Rwanda ruzakina umukino wa kabiri muri iri tsinda tariki 10 Nzeri 2024, yakira Nigeria kuri Stade Amahoro mu gihe Libya izaba yasuye Benin.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|