Iyi tombola yo guhatanira kujya muri iri rushanwa riteganyijwe hagati ya tariki 21 Ukuboza 2025 kugeza ku ya 18 Mutarama 2026 yasize muri rusange Amavubi yisanze mu itsinda rya Kane aho azahatana n’Ibihugu birimo Libya, Benin na Nigeria.
Amakipe abiri muri iri tsinda ariyo Nigeria na Benin asanzwe ari mu itsinda rimwe n’Amavubi mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 aho u Rwanda ruriyoboye kugeza ku munsi wa kane.
Iri rushanwa riheruka gukinwa hakinwa Igikombe cya Afurika 2023 cyakinwe mu hagati ya Mutarama na Gashyantare 2024 cyegukanwa na Côte d’Ivoire yari yacyakiriye itsinze Nigeria ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|