#AFCON2021: Vincent Aboubakar yakoze amateka y’abatsinze ibitego byinshi mu irushanwa rimwe

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022, nibwo hakinwaga umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu mikino y’Igikombe cya Afurika, ni umukino wahuzaga ikipe ya Cameroun na Burkina Faso, wasojwe hitabajwe penaliti.

Vincent Aboubakar wa Cameroun wakoze amateka
Vincent Aboubakar wa Cameroun wakoze amateka

Muri uwo mukino watsinzwe na Cameroun kuri Penaliti 5-3, Burkina Faso yatsinze ibitego 3 Cameroun iza guturuka inyuma irabyishyura. Mu bitego 3 Cameroun yatsinze, harimo bibiri bya Vincent Aboubakar byatumye akora amateka, aza mu bakinnyi batatu batsinze ibitego byinshi mu irushanwa rimwe ry’igikombe cya Afurika.

Abari barakoze ayo mateka barimo Ndaye Mulamba, ukomoka mu cyahoze ari Zaïre, icyo gihe yatsinze ibitego 9 mu irushanwa ryo mu 1974 ryari ryabereye mu Misiri, rikaza no kwegukanwa na Zaïre ariyo Repubulika Iranira Demokarasi ya Congo (RDC) uyu munsi.

Hari kandi Laurent Pokou ukomoka muri Côte D’Ivoire, watsinze ibitego 8 mu gikombe cya Afurika cyo 1970 cyabereye muri Sudani ikaza no kurisigarana, ndetse na Vincent Aboubakar waraye asoje irushanwa ryaberaga iwabo muri Cameroun afite ibitego 8.

Igikombe cya Afurika cya 2021 cyatangiye tariki 9 Mutarama muri Cameroun, kirasozwa kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, ahategerejwe umukino wa nyuma uza guhuza Les Lions de la Téranga ya Senegal na Les Pharaohs ya Misiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka