#AFCON2021: Cameroon yegukanye umwanya wa gatatu bigoranye

Ku wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022, saa tatu z’ijoro, nibwo habye umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, wahuje Cameroon na Burkina Faso mu gikombe cya Afurika 2021, aho uwo mwanya wegukanywe na Cameroon ariko biyigoye, nyuma yo gutsinda penaliti 5-3, kuko umukino wari warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3.

Ni umukino wari ukomeye, aho Cameroon yawinjiyemo nta mbaraga igaragaza, kuko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Burkina Faso itsinze ibitego 2-0, igice cya kabiri kigitangira itsinda icya 3, ikaba yari yamaze kwizera intsinzi, gusa si ko byayihiriye kuko mu gice cya kabiri cy’umukino ibintu byaje guhindura isura.

Cameroon yakiniraga imbere y’abafana bayo ndetse ari nayo yakiriye iyo mikino, yaje gukora amateka mu minota ya nyuma y’umukino, aho yakomeje gusatira ishaka kwishyura, ariko biyisaba gutegereza umunota wa 71, ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Stephane Bahoken.

Icyo gitego cyongereye imbara Cameroon, maze si ugukina isya itanzitse, bituma ku munota wa 85 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Vincent Aboubakar, ndetse uwo mukinnyi nyuma y’iminota ibiri gusa atsinda igitego cya gatatu.

Iminota 90 y’umukino yaje kurangira amakipe yombi anganya bitego 3-3, ari bwo haje kwiyambazwa penaliti kugira ngo hagaragare ikipe yegukana intsinzi.

Cameroon yaje kwitwara neza kuko yinjije penaliti zose eshanu (5) mu gihe Burkina Faso yatsinze penaliti eshatu (3) gusa, Cameroon yegukana umwanya wa gatatu ityo mu Gikombe cya Afurika 2021.

Vincent Aboubakar irushanwa ryose atsinze ibitego umunani (8), bimugira umukinnyi wa gatatu utsinze ibitego byinshi mu irushanwa rimwe ry’Igikombe cya Afurika, nyuma ya Ndaye Mukamba watsinze icyenda (9) mu 1974, na Laurent Pokou watsinze ibitego umunani (8) mu 1970.

Burkina Faso ani inshuro ya kabiri yishyuwe ibitego bitatu (3) kandi nabwo irimo gukinira umwanya wa gatatu, kuko mu 1998 ubwo yakiraga iki gikombe ikina na RDC, yishyuwe ibitego bitatu ariko noneho banatsinzwe icya 4 baracyishyura banganya 4-4 bagiye kuri penaliti nabwo baratsindwa.

Kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, ni bwo hateganyijwe kuba umukino wa nyuma (Final), w’Igikombe cya Afurika 2021, uza guhuza Misiri na Senegal.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka