Abifuza kubeshwaho na ruhago bagendere kure SIDA - Jimmy Mulisa

Uwahoze ari umukinnyi akaba n’umutoza w’umupira w’amaguru (ruhago) mu Rwanda, Jimmy Mulisa, yabwiye urubyiruko rukunda uwo mwuga ko uzabageza kure nibirinda SIDA.

Mulisa avuga ko abifuza kubeshwaho na ruhago bagomba kugendere kure SIDA
Mulisa avuga ko abifuza kubeshwaho na ruhago bagomba kugendere kure SIDA

Mulisa yashinze umuryango witwa Umuri Foundation uteza imbere siporo, bikajyana no gufasha abatishoboye, akaba anafite ishuri ritoza abafite impano yo gukina umupira w’amaguru, kugira ngo bayiteze imbere.

Mulisa yizeza cyane cyane abana afasha, ko uyu mukino uzababeshaho baba bari mu Rwanda cyangwa bagiye mu mahanga, ashingiye ku bunararibonye na we afite muri uwo mwuga yakurikiye akimara kurangiza kwiga muri Kaminuza.

Avuga ko kuba umukinnyi wa ruhago yabikuyemo imodoka nziza cyane yifuzaga, akaba yarabaye icyamamare mu Rwanda no mu mahanga bitewe n’abantu bo hirya no hino ku Isi bamenyanye igihe yari umukinnyi cyangwa Umutoza w’Ikipe y’Igihugu (Amavubi).

Yifuza ko abana batera imbere muri ruhago
Yifuza ko abana batera imbere muri ruhago

Abana Jimmy Mulisa afasha kuzaba abakinnyi b’ibirangirire muri ruhago, ndetse n’ababyeyi babo atera inkunga, ababwira ko niba bashaka kubeshwaho na ruhago, bagomba kugendera kure ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Yagize ati "Tuzi agaciro k’umupira w’amaguru, tukaba tubwira abantu cyane cyane aba bana bafite impano muri siporo, ko utirinze SIDA cyangwa ngo umenye uko uhagaze wazahura n’ikibazo, cyazahungabanya siporo mu gihe kizaza".

Muri mpera z’icyumweru gishize, Jimmy Mulisa yagiye gukina n’abana b’i Kinyinya ari kumwe n’abakozi b’Umuryango mpuzamahanga urwanya SIDA (AHF), warimo upima ku bushake agakoko gatera SIDA abaturage baje kureba imikino.

Abakobwa bitabiriye imikino bahise banahabwa ibikoresho by'isuku
Abakobwa bitabiriye imikino bahise banahabwa ibikoresho by’isuku

AHF yashyize abagabo n’abahungu by’umwihariko ku rutonde rw’abazajya kwisiramuza ku buntu ku Kigo Nderabuzima i Kinyinya, mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwandura SIDA.

Umukozi w’Akagari ka Murama ushinzwe Imibereho myiza, Tuyishime Jean-Pacifique, avuga ko ubukangurambaga bwifashishije imikino ari uburyo bwiza butuma haboneka abantu benshi bitabira gahunda za Leta, zirebana n’iterambere n’imibereho myiza y’Abaturage.

Tuyishime agira ati "Kuri kiriya kibuga cy’i Kinyinya abaturage bari benshi cyane, uretse amakipe atandatu y’abana barenga 300 bo muri ako Kagari, hari abandi baturage baje kwipimisha SIDA no kwandikwa kugira ngo bajye kwisiramuza, iyo hatabaho imikino ntabwo abantu bari buboneke ku buryo bushimishije".

Jimmy Mulisa yasuye abana bafite impano yo gukina umupira w'amaguru mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Kinyinya
Jimmy Mulisa yasuye abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Kinyinya

Tuyishime avuga ko hari n’izindi gahunda zakoresheje imikino abaturage bakazitabira ari benshi, harimo iyiswe ’Kina Ukingiye’ yari igamije kwikingiza COVID-19, hakaba n’indi mikino yagiye ibamo gutanga ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Umuri Foundation hamwe na AHF bo bafatanyije mu bukangurambaga bwiswe KinaUnirinde, bugamije gufasha abakora siporo kwirinda SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Abashaka kwisiramuza biyandikisha
Abashaka kwisiramuza biyandikisha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka