Abazagaragaraho ivanguraruhu mu gikombe cy’isi bazirukanwa nta nteguza

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryatangaje ko amakipe, abakinnyi cyangwa abafana bayo bazagaragaraho ibikorwa by’ivanguraruhu mu gikombe cy’isi kirimo kubera muri Brazil, azahita yirukanwa mu gikombe cy’isi nta nteguza.

Umuyobozi wungirije w’ishami rirwanya ivanguraruhu muri FIFA, Jeffrey Webb, yavuze ko FIFA igomba gukurikiza urugero rw’ishyirahamwe rya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’uko umuyobozi w’ikipe ya Los Angeles Clippers akaba na nyirayo Donald Sterling asabwe kuyigurisha ku gahato kubera gufatirwa mu cyuho avuga amagambo y’ivangura.

Jeffrey Webb abajijwe niba amakipe cyangwa abantu ubwabo bazafatirwa muri ibyo byaha bazirukanywa, yasubije agira ati “rwose ni ko bizagenda. NBA yaduhaye urugero rwiza kandi turayishimye cyane, natwe rero tugomba kuyifatiraho urugero”.

Jeffrey Webb, Umuyobozi wungirije w'ishami rirwanya ivanguraruhu muri FIFA.
Jeffrey Webb, Umuyobozi wungirije w’ishami rirwanya ivanguraruhu muri FIFA.

Umuyobozi w’ikipe ya Basketball ya LA Clippers yirukanwe burundu muri uwo mukino anacibwa amande y’amadorali miliyoni 2.5, nyuma y’uko NBA iguye ku majwi bamufashe arimo kubuza umugore w’umuzungukazi kugirana imishyikirano n’abirabura mu ruhame, cyangwa ngo abashyire mu makipe.

Umuyobozi wungirije w’ishami rirwanya ivanguraruhu muri FIFA yavuze ko afite icyizere ko FIFA noneho izafata ibyemezo bikaze ikarekeraho kubivuga mu magambo gusa, kuko asanga ibimaze gukorwa bidahagije muri uri rwego, nyuma y’aho FIFA ishyizeho amategeko arwanya ivanguraruhu muri 2013.

Igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru cyaraye gitangiye ku mugoroba wa tariki 12/06/2014 muri Brazil aho ikipe y’icyo guhugu yatsinze Croatia ibitego 3-1. Kuri uyu wa gatanu haraba imikino ibiri.

Uwa mbere urahuza Cameroun na Mexique saa kumi n’ebyiri ku isaha ya Kigali. Undi urahuza Ubuholandi na Espagne saa tatu z’ijoro. Ibi bihugu byombi byigeze no guhura ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’isi mu mwaka 2010.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka