Imihigo ni yose kuri Kiyovu Sports mbere yo guhura na Rayon Sports (AMAFOTO)

Abatoza, abakinnyi n’abafana ba Kiyovu Sports bihaye intego yo kwihimura kuri Rayon Sports imaze imyaka myinshi ibatsinda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Kiyovu Sports yakoze imyitozo ya nyuma ikomeye yo gutegura umukino wa Rayon Sports bazakina kuri iki Cyumweru.

Umutoza wa Kiyovu Sports Kirasa Alain, yadutangarije ko Rayon Sports ari ikipe bubaha ariko biteguye gukora ibishoboka byose bakayitsinda.

"Rayon Sports ni ikipe twubaha yageze kure mu mikino ya CAF, gusa ntibyatuma tuyitinya, kuko twiteguye neza kandi dufite ikipe idashingiye ku mukinnyi umwe ahubwo ishyize hamwe."

Kapiteni wa Kiyovu Ngirimana Alexis, nawe aratangaza ko biteguye gukora ibishoboka byose bagatsinda Rayon Sports, anatangaza ko kugenda kwa Mugheni Fabrice wahoze ari kapiteni nta cyuho byabateye.

Uyu mukino wa Kiyovu Sports na Rayon Sports, uteganijwe kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho kwinjira ari 10,000Frws, 5,000Frws, 3,000Frws na 2,000 Frws.

Amwe mu mafoto yaranze imyitozo ya Kiyovu Sports yo kuri uyu wa Gatanu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka