Jimmy Mulisa yafashije abatoza b’amarerero guhugurwa ku buzima bw’imyororokere

Ku bufatanye na AIDS Healthcare Foundation Rwanda n’irerero ry’abana ryigisha umupira w’amaguru rya Umuri Foundaton ryashinzwe n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Jimmy Mulisa, bahuguye abatoza basaga 20 b’amarerero atandukanye, ku buzima bw’imyororokere, nka bamwe mu babana n’abangavu n’ingimbi igihe kirekire.

Abatoza bemeza ko aya mahugurwa ari ingirakamaro mu kazi kabo
Abatoza bemeza ko aya mahugurwa ari ingirakamaro mu kazi kabo

Umuri Foundation ubu ibarizwamo abana bagera kuri 420, abakobwa n’abahungu bari mu ma santere 3 mu rwego rwo kugira ngo bajye babona uko bakurikiranwa, hakaba hinganjemo abana bakiri bato cyane, kuko iri rerero rifata abana kuva ku myaka 7 kugeza kuri 17.

Mu batoza bahuguwe harimo 8 batoza abana b’abakobwa ndetse na 12 batoza mu marerero arimo abahungu.

Jimmy Mulisa avuga ko badakwiye gutoza umupira w’amaguru gusa, kuko batoza ababyiruka bityo ko uko bakura n’ibibaranganza biba byinshi bitewe n’imyaka bagezemo.

Jimmy Mulisa washinze akaba anayobora irerero Umuri foundation
Jimmy Mulisa washinze akaba anayobora irerero Umuri foundation

Avuga ko ari yo mpamvu bashimira cyane AIDS Healthcare Rwanda foundation, yabafashije kuganiriza no guhugura abatoza ku buryo bagomba no kujya bigisha abana uko bakwiye kwitwara hanze y’ikibuga.

Ati “Ni igikorwa namaze igihe ntekereza kuko nzi ko bifitiye akamaro aba bana tuba dutoza. Nararebye rero nsanga kugira ngo tubigereho ari ukubanza tugahugura abatoza babo babana umunsi ku wundi. Urebye abatoza twari kumwe aha ni nka 20 baturutse hirya no hino bafite abana hafi ibimbi 200”.

Ati “Abo bana rero kuko tubafata bakiri bato usanga hari ibyo baba batazi ku bijyanye n’imihindagutikire y’imibiri yabo, kandi badukurira mu maboko. Niyo mpamvu hamwe n’abafatanyabikorwa binyuze muri Umuri foundation, twahisemo gukorera ubuvugizi abo bana kugira ngo ntituzatahire gutoza mu kibuga, umwana tutamurinze hanze hato ugasanga ibyo twamutoje ntacyo bimumariye”.

Abatoza n'ababahuguye mu ifoto y'urwibutso
Abatoza n’ababahuguye mu ifoto y’urwibutso

Nteziryayo Narcisse, Umuyobozi w’igice gishinzwe gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA no kwita ku bafite virusi y’iyo ndwara muri AHF Rwanda, avuga ko mu gukumira ubwandu bushya niba abantu bashak isi nzima, ari uguca mu rubyiruko.

Ati “Mu gukumira ubwandu bushya niba dushaka isi nzima ni uguca mu rubyiruko kandi kugira ngo urubone ni uguca muri Siporo, kuko twaje gusanga ari ingirakamaro n’ubundi mu buzima, kuko ishobora gufasha abantu kwirinda indwara zitandura, ariko nanone twabonye ari umuyoboro mwiza natwe twanyuramo kugira ngo tubashe kugera ku rubyiruko. Tubakangurira kwipimisha indarwa zandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko tunabakangurira no kuzirinda, kuko ari naho hava izo nda zitateguwe ziterwa abangavu, bagacikiriza amashuri yewe n’iyo siporo batozwa ntibagirire akamaro kuko baba bamaze gutana.”

Nteziryayo Narcisse wa AHF Rwanda
Nteziryayo Narcisse wa AHF Rwanda

Mukanyandwi Ernestine Cadette, umudamu umaze imyaka 11 atoza umupira w’amaguru, avuga ko yishimiye ayo mahurwa kandi ko hari icyo amufashije nk’umuntu uhura n’abana kenshi.

Ati “Maze imyaka 11 muri ‘coaching’, nagize amahirwe yo kwitabira aya mahugurwa, ni iby’ingenzi nk’umuntu uhura n’abana by’umwihariko abakobwa ndetse n’abahungu, kandi baba bakeneye guhabwa inama zitandukanye kuko ari abana bazamuka bityo bazagere hejuru bafite ubuzima bwiza".

Ati "Ibyo nkuye muri aya mahugurwa ni nabyo ngiye kuganiriza abana, ndetse nabisangize abatoza bagenzi banjye, by’umwihariko n’ababyeyi b’abo bana kuko akenshi duhura bari muri ya myaka twakwita y’ubushyuhe (Adolescent age). Biba bisaba ko ubagira inama bakiri hasi kugira ngo batazatungurwa bityo bikaba byanatuma bareka umupira kuko hari ibyabashutse.”

Irerero rya Jimmy Mulisa ritoza abana b'ingeri zose
Irerero rya Jimmy Mulisa ritoza abana b’ingeri zose
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igikorwa cyanyu nindashyikirwa, nkumubyeyi ufite umwana yifuza ko mumufasha yabinyuza muzihe nzira murakoze.

Nsengiyumva vincent yanditse ku itariki ya: 7-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka