Abatoza batatu ba Rayon Sports bamaze guhagarikwa

Nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi uvugwa muri Rayon Sports, abatoza batatu bahagaritswe igihe kitazwi

Mu myitozo yabereye mu Nzove, yagombaga gutangira ku i Saa Cyenda z’amanywa, aho abatoza b’iyi kipe bose bari bahari.

Usibye Nkunzingoma Ramadhan uri iburyo, abandi bahagaritswe
Usibye Nkunzingoma Ramadhan uri iburyo, abandi bahagaritswe

Hashize akanya gato, abatoza batatu barimo Ivan Minnaert, Lomami Marcel ndetse na Jeannot Witakenge, baje guhita bamenyeshwa ko bakenewe na Perezida w’ikipe, bahita burira imodoka baragenda.

Ivan Minnaert ubwo yatsindwaga n'Amagaju
Ivan Minnaert ubwo yatsindwaga n’Amagaju

Nyuma yaho, imyitozo yahise iyoborwa n’umutoza w’abanyezamu Nkunzingoma Ramadhan, afashijwe na Corneille guhabwa inshingano zo kuba umuyobozi wa Tekiniki (Directeur technique ).

Ku makuru atugeraho, ni uko aba batoza batatu baje kumenyeshwa ko babaye bahagaritswe muri Rayon Sports, ndetse bikaba byanamenyeshejwe abakinnyi.

Rayon Sports iri gutegura umukino wa APR Fc
Rayon Sports iri gutegura umukino wa APR Fc

Kugeza ubu ntiharavugwa umutoza uzaguma gutoza Rayon Sports, by’umwihariko mu mukino ukomeye bazahuramo na APR Fc kuri uyu wa Gatanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

ahaaa!!birabagorabavandi rayonfuns bagiyeguterwa umubabarokuwagatandatubasekwanabafanaba APR FC bapfunyikirwa imvurayibitego.

Gasigwa emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-06-2018  →  Musubize

ibyo nibyo ariko byaba byiza bagaruye masudi

alias yanditse ku itariki ya: 14-06-2018  →  Musubize

sha uramunsubirije wanamukosoye ubutaha ntazongere kuvuga ubusa azabanze ajye no kwiga ajye yandika neza.

Elias yanditse ku itariki ya: 12-06-2018  →  Musubize

njyewendumva uwomwanzuro warikuzafatwa nyumaya match

abubakar ntakirutimana yanditse ku itariki ya: 12-06-2018  →  Musubize

Byari kuba byoroshye; iyi hajyaho directeur technique ufite qualite y’ ubutoza Ku rwego rwi hejuru, kuko yari kuba afite ikipe koko. Birinde guhubuka birukana Ivan kubera contract afite bitazatubera nk’ ighe cya Raoul. Hashakwe byihutirwa umutoza ukomeye udufasha muri Caf,igikombe cy’ amahoro na Cecafa( Wenda asinye contract y’ amezi 3. Niba mudashaka ko igihugu giseba cyane muri ayo marushanwa yo hanze y’ igihugu).

Anaclet yanditse ku itariki ya: 12-06-2018  →  Musubize

Nuko sha gasenyiwe caulage mukomeze mumwiryane niko muzahora ndagutegereje kuwa gatanu nkuyagire.

muvala yanditse ku itariki ya: 11-06-2018  →  Musubize

Uvuze ubusa!reka turebe match ya vendredi Sha panthère noire wee!!!binezero turaje turigarure

Hope yanditse ku itariki ya: 11-06-2018  →  Musubize

Bandika courage ntabwo ari caulage. Ariko sinakurenganya nicyo cyiciro urimo. Ikindi kandi abantu nkamwe mwishimira ibyago by’abandi nta kindi kibibatera uretse ishyari ribi. Mwene iryo rero nta kindi rimara uretse kurimbura nyiraryo.

Kagina yanditse ku itariki ya: 12-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka