Abatoza batatu b’ikipe y’Igihugu ya Ghana bakoze impanuka

Abatoza batatu barimo Otto Addo, umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Ghana (Black Stars), bakoze impanuka ubwo imodoka barimo yagonganaga n’ikamyo.

Umutoza Oto Addo (uri hagati) n'abamwungiriza bakoze impanuka
Umutoza Oto Addo (uri hagati) n’abamwungiriza bakoze impanuka

Aba batoza barimo kandi John Paintsil, usanzwe ari umwungiriza ndetse na Fatawu Dauda utoza abanyezamu, imodoka yabo yagonzwe n’iyo kamyo ubwo bari mu rugendo bataha bavuye kureba umukino wahuzaga amakipe y’aho iwabo muri Ghana.

Ni umukino wahuje ikipe ya FC Samartex 1996 na Nsoatreman FC, bari bagiye kureba mu rwego rwo gushaka impano z’abakinnyi batandukanye bakinaga ku mpande z’amakipe yombi.

Iyi mpanuka bivugwa ko yaturutse ku ikamyo yataye umukono wayo igasanga imodoka aba batoza batatu bari barimo ndetse ikayangiza.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryatangaje ko aba batoza bahise bajyanwa kwa muganga kwitabwaho ndetse abaganga batangaza ko nta bibazo bikomeye bagiriye muri iyo mpanuka.

Iri shyirahamwe kandi ryavuze ko ryizeye nta gushidikanya aba batoza bazaba bari gutoza imikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, aho bazahura na Angola detse na Niger kuri uyu wa Kane no ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Ghana ryatangaje ko bishimira ko iyi mpanuka itagize icyo ibatwara gikomeye kandi ko kugeza ubu bameze neza ariko mbere yo kujya mu nshingano zabo bazabanza gukorerwa ibindi bizamini n’abaganga bo mu Mujyi wa Accra mu rwego rwo kureba uko ubuzima bwabo buhagaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka