Abatoza babiri ba Arsenal basoje amahugurwa bahaga Abanyarwanda

Abatoza babiri ba Arsenal bamaze iminsi itanu bahugura abatoza b’urubyiruko b’abanyarwanda 50, ku by’ingenzi mu bumenyi bukwiye guhabwa ba rutahizamu hagamijwe guteza imbere imikinire mu Rwanda.

Abatoza 50 b'abanyarwanda bahawe impamyabumenyi nyuma y'amahugurwa y'iminsi itanu
Abatoza 50 b’abanyarwanda bahawe impamyabumenyi nyuma y’amahugurwa y’iminsi itanu

Simon McManus, umutoza mukuru ufite n’impamyabumenyi itangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burayi, yatanze ubumenyi bukubiye mu kiswe ‘Play the Arsenal Way’, mu gihe cy’iminsi itanu, mu masomo yatangiye kuwa mbere w’iki cyumweru ageza kuri uyu wa gatanu.

Uyu mutoza yafashwaga kandi na mugenzi we Kerry Green nawe watanze ubumenyi n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Mu gikorwa cyo gusoza aya mahugurwa cyabaye kuri uyu wa gatanu, umutoza McManus yagize ati “byari byiza cyane kugaruka muri Kigali, tugasangira ubumenyi n’aba batoza b’abahanga cyane b’Abanyarwanda”.

Yakomeje agira ati “urukundo n’ubwitange twabonye hano byari byihariye. Turibwira ko ubu bufatanye buzakomeza no mu bihe biri imbere, kugirango dutange ubufasha mu iterambere rya ruhago y’u Rwanda, binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda”.

Ati “Ntabwo turi hano ngo tubwire aba batoza ngo bareke uburyo batoza bafate uburyo bwa Arsenal, ahubwo turagirango bongere ubushobozi. Twaberetse uko ba rutahizamu bakina nk’uko Arsenal ibikora”.

Eng. Alexis Redamptus Nshimiyimana, umuyobozi muri komite ya FERWAFA ushinzwe iterambere ry’urubyiruko, yavuze ko ubufatanye na Arsenal ari ingenzi cyane kuri ruhago y’u Rwanda.

Yagize ati “Twishimira cyane ubufatanye na Arsenal. Mu bijyanye na tekiniki ya ruhago, turi kungukira cyane muri aya mahugurwa aba buri mezi atatu, akazamura ubumenyi bw’abatoza n’abakinnyi b’abanyarwanda. Ibi bizasiga umurage utazasibangana mu hazaza ha ruhago y’u Rwanda”.

Yavuze kandi ko aya mahugurwa agamije guteza imbere ruhago y’u Rwanda, abantu babona ubumenyi bukenewe ngo ruhago ive ku rwego rwo hasi igeze ku rwego rwihagazeho ku ruhando mpuzamahanga.

Aba batoza batojwe, bazafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa ruhago mu mashuri, kandi ngo hari ikizere ko bizazamura ruhago y’u Rwanda.

Umuyobozi w’agateganyo muri minisiteri ya siporo n’umuco ushinzwe imikino Guy Rurangirwa, yashimye uburyo aya mahugurwa yagenze, avuga ko asigiye ubumenyi mu bya tekiniki abatoza b’abanyarwanda.

Ubufatanye hagati ya Arsenal n’u Rwanda, ntabwo bugira uruhare mu kuzana abakerarugendo n’abashoramari ngo birebere ubwiza n’amahirwe ari mu Rwanda, ahubwo harimo n’uko urubyiruko rw’u Rwanda rugira amahirwe yo kwigira ku bahanga.

Muri Gicurasi 2018, ikigo cy’igihugu cy’iterambere cyatangaje ubufatanye hagati ya Arsenal n’u Rwanda bw’imyaka itatu mu by’ubukerarugendo. Kimwe mu bikubiye mu masezerano harimo n’amahugurwa azajya ahabwa abakinnyi n’abatoza bo mu Rwanda, naho abakinnyi ba Arsenal haba mu ikipe z’abagore n’abagabo bakazasura u Rwanda n’amakipe yo mu Rwanda babasangiza ku bunararibonye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amakipe yo mu Rwanda azungukira muri ubu bufatanye na Arsenal,ahubwo FERWAFA nihere kuri aya mahirwe hategurwe abana b’u Rwanda bazaba bakina neza ejo hazaza.

Tuyisenge Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka