Abatoza b’icyiciro cya kabiri barinubira Tombola y’igikombe cy’amahoro

Bamwe mu batoza b’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda batangaza ko uko amakipe akina igikombe cy’amahoro atomborana bidakorwa neza.

Impamvu aba batoza batangaza ibi ngo ni uko usanga amakipe yo mu cyciiro cya mbere ahita atombora ayo mu cya kabiri kandi atanganya ingufu ku buryo ayo mu cyiciro cya kabiri ahita asezererwa hakiri kare.

Amakipe y'icyiciro cya kabiri akinamo abatarengeje imyaka 20, naho mu cya mbere buri wese arabyemerewe ariko ntibibabuza kuyahuza
Amakipe y’icyiciro cya kabiri akinamo abatarengeje imyaka 20, naho mu cya mbere buri wese arabyemerewe ariko ntibibabuza kuyahuza

Abatoza baganiriye na Kigali Today nyuma y’uko ku wa 16 Gicurasi 2017 ikipe ya Muhanga yo mu cyiciro cya kabiri yari isigaye mu gikombe cy’amahoro yasezerewe na Bugesera mu gikombe cy’amahoro, batangaje ko hari hakwiye kujya hakorwa Tombora mu bundi buryo.

Abdu Mbarushimana utoza Muhanga
Abdu Mbarushimana utoza Muhanga

Mbarushimana Abdou utoza Muhanga yagize ati ”Urebye ntabwo byari bikwiye ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere ahita ahura n’ayo mu cya kabiri kuko icya mbere ntibanganya ingufu kuko usanga twe dukinisha abana bakiri bato mu gihe bo bakinisha abakuze bafite ubunararibonye harimo n’abanyamahanga”

Umwana w'Isonga n'umupira, Peter Otema umaze imyaka myinshi mu mupira w'amaguru aramwitegereza
Umwana w’Isonga n’umupira, Peter Otema umaze imyaka myinshi mu mupira w’amaguru aramwitegereza

Ikindi n’amikoro ntangana ugasanga gutegura imikino ibiri ku ikipe yo mu cyiciro cya kabiri bigoranye cyane niyo mpamvu ayo makipe yo mu cyiciro cya kabiri ahita avamo kare”

Ikipe ya Muhanga yihagazeho itsinda Bugesera mu mukino ubanza 1-0, nyuma inyagirwa 4-0
Ikipe ya Muhanga yihagazeho itsinda Bugesera mu mukino ubanza 1-0, nyuma inyagirwa 4-0

Habyarimana Hassan wa La Jeunesse yunze mu rya Mbarushimana Abdou nawe agira ati ”Tombora rwose ntiba ihwitse nta kuntu wahuza amakipe atari ku rwego rumwe ngo bibe byumvikana kuko harimo itandukaniro rinini cyane urebye baba bafashije amakipe yo mu cyiciro cya mbere gusa ”

Hifuzwa ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere yajya ahura n’ayo mu cya kabiri nibura muri ¼

Abo batoza bakomeza bavuga ko nibura igikombe cy’amahoro cyajya gikinwa ku buryo amakipe yo mu cyiciro kimwe yahura ukwayo akavananamo hanyuma bagera muri ¼ hakaba tombora aho amakipe yo mu byiciro byombi yatomborana.
Aha bavuga ko bigenze bityo ikipe yo mu cyiciro cya kabiri ishobora kugera muri ½ ndetse ikaba yanatwara igikombe.

Vision yahanganye na APR Fc mu mukino wo kwishyura ariko birayangira
Vision yahanganye na APR Fc mu mukino wo kwishyura ariko birayangira

Ku ruhande rwa FERWAFA yo ivuga ko uko tombora ikorwa biba byemerejwe mu nama y’inteko rusange ihuriramo abanyamuryango bose akavuga ko abatoza bavuga ibyo bagombye kujya batuma ba perezida b’amakipe yabo mu nama bagahitamo ubundi buryo.

Umukozi wa FERWAFA ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa Jackson Rutayisire yagize ati” Ibyo bavuga nta shingiro kuko abayobozi b’amakipe yabo ni bo babyemereza mu nama y’inteko rusange nibabishaka byahinduka bizaterwa na bo ibyo bemeza mu nama ni byo FERWAFA ikora”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hahah arko umupira wacu urimo amanyanga we!! njyewe muri muhanga hari umusore ukinamo nzi neza cyane twariganye kdi andusha umwaka none ubu ngeze muri 24ans we akiri under 20 hahahahhahahah

Yves yanditse ku itariki ya: 18-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka