Abatoza b’Abanyarwanda bakeneye guhabwa agaciro mu makipe yo mu Rwanda - Jimmy Mulisa

Uwahoze atoza Ikipe y’Iguhugu Amavubi ndetse na APR FC, Jimmy Mulisa, uhugiye mu kwiyigisha ndetse no gutoza abana bakiri bato, asanga abatoza b’Abanyarwanda bakeneye guhabwa agaciro n’amakipe ya hano mu Rwanda bakareka kwizera ko abazungu aribo bahanga kubarusha.

Umutoza Jimmy Mulisa (ibumoso), asanga abatoza b'Abanyarwanda bakwiye guhabwa agaciro
Umutoza Jimmy Mulisa (ibumoso), asanga abatoza b’Abanyarwanda bakwiye guhabwa agaciro

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Kigali Today,kuwa Gatandatu tariki ya 04 Mata 2020, umutoza Jimmy Mulisa yagize ati “Abatoza b’abirabura usanga tudahabwa agaciro mu makipe ya hano mu Rwanda ahubwo ugasanga baba abayobozi, abafana ndetse n’abo twita ngo bazi umupira bose barareba abazungu ngo ni bo bazi umupira kandi si bose”.

Afatiye ku byo yahuye na byo muri APR FC ndetse no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, yahereyeho avuga ko igihe kigeze abantu bakumva agaciro k’abatoza b’imbere mu gihugu.

Yagize ati “Natoje ikipe ya APR FC nstinda mukeba Rayon Sports inshuro zirenze imwe, inzira y’igikombe nari maze kuyiharura ngiye kubona mbona bazanye Dr. Petrovic, araza atwara igikombe bati nguyu umutoza twari dukeneye”.

Jimmy Mulisa avuga ko mu byukuri umuntu wese akenera kwiga kandi wigira mu makosa uri gukora.

Jimmy Mulisa yakomoje ku gitutu cy’abafana ba APR FC igihe yayitozaga, agira ati “Gutoza APR FC bigusaba kuba nawe wihangana kandi witeguye guhangana n’igitutu cy’abafana na bamwe mu bayobozi kuko uretse na APR FC, ntaho kitaba twatsindaga Rayon Sports buri wese akishima ariko twanyerera gato ikibazo kikaba umutoza w’umwana udakwiye gutoza ikipe nka APR FC”.

Jimmy Mulisa winjiye mu mwuga wo gutoza mu mwaka wa 2015 akirangiza gukina umupira aho yahereye muri Sunrise nk’umuyobozi mu bya tekinike, avuga ko yafatiraga urugero kuri Pep Guardiola agitoza Barcelona kugeza uyu munsi aho amaze kubera ubukombe.

Umutoza Jimmy Mulisa
Umutoza Jimmy Mulisa

Ati “Ngitangira gutoza narebeye kuri Pep Guardiola, icyizere yahawe ni cyo cyatumye aba umutoza ukomeye, uyu munsi ndacyasoma ibitabo bye ndetse ndamukurikira cyane. Mu Rwanda amakipe akeneye kuduha icyizere nk’abantu bakinnye umupira kuko na byo byafasha abana bakiri bato.

Ibaze nk’iyo Pep Guardiola adahabwa icyo cyizere na Barcelona uyu munsi ntituba tumuzi, natwe rero amakipe namenye kwihangana kuko na Barcelona yihanganiye imikino irindwi Guardiola yatsinzwe, burya icyizere ni cyo cya mbere”.

Jimmy Mulisa yakomoje ku kuba agitangira gutoza yarahuye n’imbogamizi yo kuba umwana, ati “Ntangiye gutoza nahoraga mbwirwa ko ndi umwana ntakwiye gutoza ikipe nka APR FC nkibaza n’imyaka irenga 15 mba mu mupira bikanyobera”.

Aha niho yahereye avuga ko n’ubwo kuba umukinnyi mwiza bidasobanuye kuba umutoza mwiza, ariko anavuga ko utakura mu mwuga utarimo gukora.

Kuri iyi ngingo n’icyizere uyu mugabo wakiniye amakipe atandukanye, yavuze ko usanga n’abatoza birabura bahawe icyo cyizere bahabwa bike bitandukanye n’abatoza babazungu, umushahara, inzu, ibindi bikenerwa k’umutoza ariko umusaruro babazwa ugasanga ungana.

Uyu mugabo yakomoje ku gutoza Ikipe y’Igihugu Amavubi, aho yavuze ko uretse n’amakipe y’abafana n’ikipe y’igihugu buri gihe iba itekereza umutoza w’umuzungu.

Ati “Nyuma yo gusezererwa kwa Mackinsrty najyanye Amavubi muri Ghana, twanganyije na yo igitego kimwe icyo gihe ariko nyuma yaho ntawibutse ko ari njye wajyanye iyi kipe”.

Jimmy Mulisa yatoje APR FC
Jimmy Mulisa yatoje APR FC

Nyuma yo gusoza amasezerano muri APR FC, Jimmy Mulisa avuga ko yabonye andi makipe amwifuza agera kuri ane. Uyu munsi afite ishuri ryigisha umupira abana bakiri bato ari na ho akomeje gutanga umusanzu we nk’umuntu wakinnye umupira.

Jimmy Mulisa yatoje amakipe arimo Sunrise akirangiza gukina umupira, aho iyi kipe yasoreje ku mwanya wa gatanu, nyuma yo kuva muri Sunrise yagiye kungiriza mu Ikipe y’Igihugu Amavubi aho yungirije Jonathan Mackinstry.

Yabaye ushinzwe ibya tekiniki mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yafatanyaga no gutoza ikipe y’Isonga mbere yo kwerekeza muri APR FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka