Abatoza 2 ba Arsenal bari mu Rwanda mu gutoza bagenzi babo b’Abanyarwanda

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mushinga Visit Rwanda – Arsenal, w’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal, abatoza babiri b’urubyiruko mu ikipe ya Arsenal bari mu Rwanda mu gihe cy’iminsi itanu, batoza bagenzi babo basanzwe batoza mu Rwanda.

Abatoza babiri bo mu ikipe ya Arsenal hamwe n'abatoza bo mu Rwanda bagera kuri 50 bagiye kumarana iminsi 5 bahugurwa mu gutoza
Abatoza babiri bo mu ikipe ya Arsenal hamwe n’abatoza bo mu Rwanda bagera kuri 50 bagiye kumarana iminsi 5 bahugurwa mu gutoza

Muri iki gikorwa kiswe ‘coach-the-coaches’ cyangwa se ‘Toza Abatoza’, abatoza 50 baturutse hirya no hino mu gihugu bahuriye kuri sitade Amahoro kuva kuri uyu wa mbere kugeza kuwa gatanu w’iki cyumweru batozwa na Simon McManus na Kerry Green batoza urubyiruko muri Arsenal.

Aba batoza b’abanyarwanda batoranyijwe mu mashuri yigisha umupira w’amaguru mu gihugu cyose. Aya masomo azatangwa abatoza bigishwa amasomo mu gitondo, maze nimugoroba bagashyira mu bikorwa ibyo bize.

Nk’uko byanagenze ubwo amasomo nk’aya yatangwaga mu Kwakira 2018, aya masomo agamije gusangiza ubunararibonye n’ubumenyi bw’abatoza ba Arsenal na bagenzi babo b’Abanyarwanda.

Umushinga Visit Rwanda – Arsenal FC, ntabwo ufasha gusa abakerarugendo n’abashoramari kuvumbura umwihariko w’u Rwanda nk’ahantu habereye gusurwa no gushora imari, ahubwo unagamije no gutuma urubyiruko rw’u Rwanda rukina umupira w’amaguru bigira ku bihangange.

Ubwo ababa batoza baheruka mu Rwanda mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, McManus yavuze ko yatangajwe n’ubuhanga yasanganye abana b’Abanyarwanda.

Yagize ati “turi gukorana n’abana ku byibanze muri ruhango, dutekereza ko twagira uruhare mu hazaza h’aba star b’abanyarwanda b’ejo”.

Simon Thomas McManus ni umutoza mukuru mu ishuri rya ruhago rya Arsenal, mu gihe mugenzi we Kerry Green ari umutoza muri iryo shuri wita cyane mu guteza imbere impano z’abakobwa n’abagore.

McManus uri mu kiciro ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu burayi ryita ‘ level 3’ ni intyoza mu bijyanye no gutoza muri za academy, kuko yakoranye n’iya Southampton FC, AFC Bournemouth, n’iya Arsenal FC ari gukorera ubu.

Uretse ibi kandi uyu mugabo afite n’ubunararibonye mu gutanga ubufasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye, kuko yabikoze muri Nigeriya, Kenya, Hong Kong na Etiyopiya.

Uyu mugabo yagizwe umutoza mukuru w’ikitwa ‘Arsenal Soccer Schools’, iyi akaba ari gahunda ishinzwe gutanga amasomo muri ruhago imbere mu bwongereza no hanze yabwo bigisha uburyo bw’imikine bwa Arsenal.

Kerry Green nawe afite ubunararibonye buhagije mubijyanye no gutoza, kuko yakoranye n’imishinga itandukanye igamije iterambere ry’abato muri ruhago haba mu Bwongereza, mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya n’ahandi.

Minisiteri ya Siporo n’umuco ifite intego yo guteza imbere abakinnyi n’abatoza, babafasha kongera ubumenyi, haba mu bijyanye na tekiniki, gutoza, gusifura ndetse no mu iterambere ry’abakinnyi by’umwahariko.

Iki gikorwa hamwe na Arsenal kikazagira uruhare runini mu kwesa iyi mihigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka