Abatarengeje 20 bazahatana na Uganda bamaze gutangazwa

Umutoza Kayiranga Baptista w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yamaze gutangaza abakinnyi 26 bazakurwamo abazifashishwa ku mukino wa Uganda

Abakinnyi 26 biganjemo abakinnyi badasanzwe bazwi cyane mu Rwanda,nibo batoranijwe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 igomba kwitegura umukino uzayihuza na Uganda mu gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka kizaba mu mwaka wa 2017.

Aba bakinnyi batangiye imyitozo ku kibuga cy'ibyatsi kiri inyuma ya Stade Amahoro
Aba bakinnyi batangiye imyitozo ku kibuga cy’ibyatsi kiri inyuma ya Stade Amahoro

Bamwe mu bakinnyi basanzwe bazwi mu makipe yo mu Rwanda bahamagawe ni rutahizamu wa Marines Itangishaka Blaise ,umunyezamu Hategekimana Bonheur wa Kiyovu, murumuna wa Abouba Sibomana na Ombolenga Fitina ariwe Yamini Salum ukinira SC Kiyovu, Manishimwe Djabel wa Rayon Sports na Muhire Kevin wa Rayon Sports.

Yamini Salum wa Kiyovu,akaba n'umuvandimwe wa Sibomana Abouba na Ombolenga Fitina bakinira Amavubi makuru
Yamini Salum wa Kiyovu,akaba n’umuvandimwe wa Sibomana Abouba na Ombolenga Fitina bakinira Amavubi makuru
Muhire Kevin wa Rayon Sports
Muhire Kevin wa Rayon Sports
Kuri uyu wa mbere aba bakinnyi bakinnye n'ikipe ya Pepiniere ibarizwa mu cyiciro cya kabiri
Kuri uyu wa mbere aba bakinnyi bakinnye n’ikipe ya Pepiniere ibarizwa mu cyiciro cya kabiri

Urutonde rwuzuye

Abanyezamu: Hategekimana Bonheur (SC Kiyovu), Nzeyurwanda Djihad (Isonga) na Itangishaka Jean Paul (Sunrise)

Ba myugariro: Niyonkuru Amani (Bugesera), Ngiruwonsanga Jean d’Amour (AS Muhanga), Ndikumana Patrick (Rwamagana City), Mutsinzi Ange (AS Muhanga), Nsabimana Aimable (Marines), Ndagijimana Ewing (Etincelles), Mutuyimana Djuma (La Jeunesse) and Ngabo Felix (Rwamagana City), Ahoyikuye Jean Paul (Nyagatare) na Nsengiyumva Daniel (Miroplast)

Abakina hagati: Mucyo Freddy (AS Muhanga), Rugamba Jean Baptiste (Vision Fc), Ntirushwa Aimee (Interforce) na Muhire Kevin (Rayon Sports)

Ba rutahizamu: Itangishaka Blaise (Marines), Sibomana Arafat (Amagaju), Yamini Salum (SC Kiyovu), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyongira Danny (Interforce), Mbonigena Eric (Bugesera), Rutinywa Gonzalez (AS Muhanga), Ndabaramiye Shuklan (Vision) na Bizimana Christian (Pepiniere).

Biteganijwe ko u Rwanda na Uganda bazakina imikino ibiri,aho uwa mbere uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo taliki ya 02/04/2016,uwa kabiri ukazaba taliki ya 23/04/2016 mu gihugu cya Uganda.

Andi mafoto y’iyi kipe ubwo yakinaga na Pepiniere kuri uyu wa mbere

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka