Guhera muri uku kwezi kwa kabiri ni bwo hatangira imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League) n’amakipe yatwaye ibikombe by’igihugu (CAF Confederation Cup), amarushanwa u Rwanda ruzahagararirwa na Rayon Sports ndetse na APR Fc.
Itsinda rimwe rigizwe n’abasifuzi bane b’abanyarwanda ari bo Twagirumukiza Abdul (Umusifuzi wo hagati), Bwiriza Nonati Raymond na Niyonkuru Zephanie (abasifuzi bo ku ruhande), na Uwikunda Samuel uzaba ari umusifuzi wa kane, aba bakazasifurira umukino uzahuza Olympic Star y’i Burundi na Etoile Filante Yo muri Burikina Faso, umukino uzabera I Bujumbura tariki 10/03/2018.
Irindi tsinda ry’abasifuzi rizasifura umukino uzabera Zanzibar, rizaba riyobowe na Ishimwe Claude uzaba usifura hagati, Ndagijimana Theogene na Ambroise bazasifura ku ruhande, ndetse na Ruzindana Nsoro uzaba ari umusifuzi wa kane.
Usibye aba basifuzi kandi, umunyarwanda Hakizimana Luis nawe ari gusifura imikino ya CHAN iri kubera muri MAROC, mu gihe Twagirumukiza Abdul nawe mu kwezi gushize yasifuraga imikino ya CECAFA yabereye muri Kenya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
in byiza cyane!