Abashobora kubanzamo n’ibyo wamenya mbere y’umukino w’u Rwanda na Guinea

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” n’iya Guinea “Syli Nationale”, barakina umukino wa ¼ cy’irangiza ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, aho buri ruhabnde rwashyize imbaraga nyinshi muri uyu mukino

Ku i Saa tatu z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru, haraba umukino usoza indi mikino ya ¼, umukino uza guhuza ikipe y’u Rwanda Amavubi yabaye iya kabiri mu itsinda C, ndetse n’iya Guinea yabaye iya mbere mu itsinda D.

Amavubi afite intego zo gusezerera Guinea muri 1/4
Amavubi afite intego zo gusezerera Guinea muri 1/4

Ni umukino ku ruhande rw’Amavubi bifuza gutsinda bakandika amateka mashya kuko ari bwo bwa mbere u Rwanda rugeze muri ½ mu marushanwa yo ku rwego rwa Afurika, kuko kure rwari rwarageze ari muri ¼ mu marushanwa ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda.

Abakinnyi bo kwitega

Bamwe mu bakinnyi iyi kipe y’igihugu ya Guinea iza kuba igenderaho, harimo nayo Yakhouba Gnagna Barry umaze kuyitsindira ibitego bitatu, ndetse na Morlaye Sylla ukina hagati mu ikipe ya Horoya Fc, akaba yaranabaye umukinnyi mwiza (Homme du match/Man of the Match) mu mikino ibiri ya mbere Guinea yakinnye.

Amavubi kugeza ubu nta mukino aratsindwa
Amavubi kugeza ubu nta mukino aratsindwa

Nta COVID ku mpande zombi

Aya makipe yombi mbere yo guhura, ibisubizo ku bipimo bya Cornavirus byafashwe ku mpande zombi, byagaragaje ko nta n’umwe urwaye icyo cyorezo cyibasiye amwe mu makipe ari muri aya marushanwa by’umwihariko nka Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Si ubwa mbere aya makipe agiye guhura

U Rwanda na Guinea ni inshuro ya kane bagiye guhura mu marushanwa atandukanye, aho aya makipe yakinnye bwa mbere mu gikombe cya Afurika cya 2004, ibihugu byombi byanganyije igitego 1-1, aho u Rwanda rwishyuriwe na Kamanzi Kharim ku munota wa nyuma w’umukino.

Kamanzi Kharim watsindiye Amavubi igitego ku mukino wabahuje na Guinea muri 2004
Kamanzi Kharim watsindiye Amavubi igitego ku mukino wabahuje na Guinea muri 2004

Mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cya 2019, aya makipe yombi yongeye guhurira mu itsinda rimwe, mu mukino ubanza Guinea itsinda u Rwanda ibitego 2-0, naho mu mukino wo kwishyura i Kigali bahanganyiriza igitego 1-1.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi

Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Emery Bayisenge, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Twizerimana Martin Fabrice, Hakizimana Muhadjiri, Tuyisenge Jacques, Sugira Ernest na Byiringiro Lague.

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho uyumukino turawu tsinda kuberako ntabwoba dufite

Hagenimana fidele yanditse ku itariki ya: 31-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka