Abarimo Perezida wa Senegal bahangayikishijwe n’imvune ya Sadio Mané

Abantu benshi ku isi by’umwihariko abanyafurika bakomeje kugaragaza ko batewe agahinda na Sadio Mané ushobora kudakina igikombe cy’isi kubera imvune yaraye agize

Kuri uyu wa Gatatu tariki 09/11/2022 ni bwo ikinyamakuru L’Equipe cyo mu Bufaransa cyabimburiye ibindi gutangaza ko umunya-Senegal Sadio Mané atazakina igikombe cy’isi.

Sadio Mané yavunikiye mu mukino ikipe ye yaraye ikinnye
Sadio Mané yavunikiye mu mukino ikipe ye yaraye ikinnye

Ibi byatewe n’imvune Sadio Mané yaraye agiriye mu mukino ikipe ye ya Bayern Munchen yanyagiyemo ikipe ya Werder Brême ibitego 6-1, Sadio Mane yasohotse mu kibuga yagize imvune byahise bitangira guhangayikisha bensho ko ashobora gusiba igikombe cy’isi.

Ikipe ya Bayern Muchen ibinyuije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje o Sadio Mane yagize imvune izatuma adakina umukino wa shampiyona bazakina mu mpera z’iki cyumweru na Schalke 04, bavuga ko kugeza ubu bari kuganira n’itsinda ry’abaganga ry’ikipe y’igihugu ya Senegal.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka