Abarimo Haruna Niyonzima bahawe impamyabumenyi zo gutoza za CAF

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryashyikirije impamyabumenyi zo gutoza abatoza 17 bakoze amahugurwa mu mpera z’umwaka ushize.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Werurwe, FERWAFA yashyikirije impanyabumenyi zo gutoza za “License C” za CAF abatoza 17, bakurikiye kandi bagatsinda amahugurwa yabaye guhera tariki ya 29 Ugushyingo 2021 kugeza 19 Ukuboza 2021.

Haruna Niyonzima na Djabir Mutarambirwa, hagati bari kumwe na Yves Rwasamanzi ukuriye ishyirahamwe ry'abatoza mu Rwanda
Haruna Niyonzima na Djabir Mutarambirwa, hagati bari kumwe na Yves Rwasamanzi ukuriye ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda

Mu bahawe izo mpamyabumenyi harimo kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima, Mutarambirwa Djabiri nawe wakiniye Amavubi akaba yarabaye n’umutoza wungirije mu makipe nka Kiyovu Sports na AS Kigali.

Urutonde rw’abakinnyi 17 bahawe Licence C

1. Dusange Ndagijimana Sacha
2. Mbungira Ismael
3. Kabalisa Calliope
4. Ndahiro Mbonigaba Jimmy
5. Kubwimana Jean Marie Vianney
6. Twagirimana Jean Baptiste
7. Niyonzima Haruna
8. Twagirayezu Isaac
9. Muyenzi Dieudonné
10. Uwintwari Jean Claude
11. Rwibutso Pierre Claver
12. Byusa Wilson
13. Mutarambirwa Djabir
14. Tugirimana Gilbert
15. Muvunyi Felix
16. Mukiza Abdoulkarim
17. Harerirmana Innocent

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka