Abarayons bashimiye Gorilla FC ko yabatsinze ibarusha (Amafoto)

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bashimiye abakinnyi ba Gorilla FC nyuma yuko KUWA 7 Gicurasi 2023 ibatsindiye ibitego 3-1 kuri Kigali Pele Stadium.

Ubusanzwe buri uko umukino wa Rayon Sports urangiye, abakinnyi, abatoza n’abandi bagize ikipe begera aho abafana bayo baba bari cyane cyane abicara ahasigaye hose, bagafatanya kwishimira ibyavuye mu mukino iyo ari byiza cyangwa no kubabarana mu gihe bitagenze neza uwo munsi.

N'ubwo batari bishimye kuko Gorilla FC isa nk'iyabakuye mu rugamba rw'igikombe ,ariko abafana ba Rayon Sports bayishimiye imyitwarire yagize ikabatsinda ibarusha cyane
N’ubwo batari bishimye kuko Gorilla FC isa nk’iyabakuye mu rugamba rw’igikombe ,ariko abafana ba Rayon Sports bayishimiye imyitwarire yagize ikabatsinda ibarusha cyane

Muri iki gikorwa habaho gukubita ingoma maze abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bagize ikipe bakajya n’abafana mu mujyo umwe wo gukoma amashyi icyo gikorwa kigasozwa no kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe yabo bazamuye ukuboko ukundi gufashe ku mutima.

Abakinnyi ba Gorilla imbere y'abafana ba Rayon Sports
Abakinnyi ba Gorilla imbere y’abafana ba Rayon Sports

Gusa ibi Abarayon bakora hamwe n’ikipe yabo bitandukanye n’isura yagaragaye ejo ku Cyumweru mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona kuko nubwo no ku mikino itatsinze ibi bibaho ariko ejo ku cyumweru ntabwo ariko byagenze dore ko nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Gorilla FC ibitego 3-1 ibarusha cyane bigasa n’aho amahirwe yo kuba bakwegukana igikombe abaye macye nta mukinnyi cyangwa undi wese mu ikipe ya Rayon Sports wigeze ajya gushimira abafana.

Gorilla FC yatsinze uyu mukino igira amanota 41 ku mwanya wa 7
Gorilla FC yatsinze uyu mukino igira amanota 41 ku mwanya wa 7

Nyuma y’uko bigenze gutyo ariko abafana ba Rayon Sports n’ubwo bari batsinzwe bahamagaye ikipe ya Gorilla FC bagira bati ”Gorilla,Gorilla,Gorilla,Gorilla…………..” maze abakinnyi bayo nabo begera abafana ba Rayon Sports.

Amarira Abarayon bari bafite bayarengejeho maze amashimwe yabo bayahundagaza ku ikipe ya Gorilla FC bayikomera amashyi banayivugiriza ingoma bayishimira imyitwarire myiza yagaragaje igatsinda uyu mukino watumye igira amanota 41 ayishyira ku mwanya wa 7.

Ibitego bya Gorilla FC byatsinzwe na Simeon Iradukunda ku munota wa 32 na 66 ndetse na Onesme Twizerimana ku munota wa 38 mu gihe Rayon Sports yatsindiwe na Musa Essenu ku munota wa 12. Gutsindwa na Gorilla byatumye Rayon Sports ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota 55.

Amafoto: Clauston/Gorilla FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka