Abanyeshuri bari mu biruhuko bateguriwe irushanwa ryo kugaragaza impano

Umuryango UMRI Foundation washinzwe n’uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi, Jimmy Mulisa, kuri ubu akaba ari umutoza, yatangije irushanwa ry’umupira w’amaguru rizafasha abana kugaragaza impano zabo, bakigishwa no kugira imyitwarire myiza.

Abana baganirizwa
Abana baganirizwa

Iri rushanwa rizamara iminsi 14 rikagera mu turere 3 tugize umujyi wa Kigali, ryatangirijwe ku kibuga cya Mburabuturo mu Karere ka Kicukiro.

Umutoza Jimmy Mulisa uhagarariye UMRI Foundation, avuga ko intego yo gutegura iyi mikino ari ukugira ngo bagaragaze impano.

Yagize ati "Riri mu ntego zacu zo kureba uko dufasha abana kugira ngo bagaragaze impano, ariko bitari ugukina umupira gusa, kuko hari indangagaciro nyinshi tubigisha, bakazikura hano bakazikoresha no mu buzima busanzwe."

Abana bakina banakangurirwa kugira imyitwarire myiza
Abana bakina banakangurirwa kugira imyitwarire myiza

Muri iri rushanwa amakipe umunani azagera muri 1/4 azahembwa ibikoresho by’ishuri, ndetse hiyongereho no kubafasha guteza imbere impano zabo.

Umuryango UMRI Foundation usanzwe ufite gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru, uhereye mu bakiri bato aho ukorana n’amarerero y’umupira w’amaguru atandukanye hirya no hino mu gihugu, byose bikajyana no gukangurira abo bana bakina umupira w’amaguru, kugaragaza imyitwarire myiza mu muryango mugari.

Ingeri zose z'abana zemerewe kwitabira
Ingeri zose z’abana zemerewe kwitabira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka